Bwa mbere mu mateka, Indege yo muri Israel yaguye ku butaka bw’u Rwanda –
Bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi y’indege yo muri Israel yaguye ku butaka bw’u Rwanda, ikaba yari izanye ba mukerarugendo 80 baje gusura ibyiza ibitatse u Rwanda.
Urugendo rw’iyi ndege ya kompanyi ya ’Israir’ ni rwo rubimburiye izindi izajya ikorera mu Rwanda.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, ku munsi w’ejo yari yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.
Iyi ndege ikaba yasesekaye i Kigali izanye ba ba mukerarugendo 80 bazanywe no kureba ibyiza bitatse u Rwanda.Muri Kamena 2019 ni bwo sosiyete y’indege ya Rwandair yatangiye ingendo zayo zerekeza muri Israel.