Iremezo

Byemejwe ko Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021

 Byemejwe ko Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yemeje ko isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 rizaba tariki ya 2-9 Gicurasi.
Ni nyuma yo guhindurirwa amatariki ikavanwa tariki 21-28 Gashyantare 2021 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri Mutarama 2021 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Tour du Rwanda 2021 yagombaga kuba hagati muri Gashyantare 2021 ryimuriwe muri Gicurasi.

Icyemezo cyo guhindura amatariki ya tour du Rwanda cyatangajwe ku wa 15 Mutarama 2021, nyuma yo kureba uburyo COVID-19 ihagaze mu bice byinshi by’Isi bikagaragara ko bishobora kubangamira imitegurire myiza ya Tour du Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare FERWACY ryatangaje ko irushanwa ryimuriwe ku wa 2-9 Gicurasi ariko amatariki mashya akabanza kwemezwa na UCI.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Tour du Rwanda yatangaje ko aya matariki yemejwe bidasubirwaho.

Bugira buti “Twishimiye gutangaza ko UCI yemeje amatariki mashya ya Tour du Rwanda, ku wa 29 Gicurasi 2021.’’

Tour du Rwanda izaba ibaye ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ku nshuro ya gatatu nanone ishyizwe ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *