Canada: Habuze abaganga bo guhuhura abarembejwe n’uburwayi bwo mu mutwe
Minisitiri w’Ubuzima muri Canada, Mark Holland, n’uw’Ubutabera Arif Virani, batangaje ko gahunda yari ihari yo gutangira gukoresha uburyo bwo guhuhura [Euthanasie], abarwayi barembejwe n’ubwo mu mutwe, yigijwe inyuma y’igihe yari yitezwe kuzatangiriraho.
Zimwe mu mpamvu zatumye iyi gahunda yigizwa inyuma ni uko muri iki gihugu, hatari abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bahagije kandi biteguye gukora ibisabwa kugira ngo ubu buryo butangire gukoreshwa, harimo no gutegura umurwayi mu buryo bwose mbere y’uko ahuhurwa.
Canada, yemeje itegeko ryo guhuhura abarwayi barembejwe n’indwara zitandukanye, nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwa Quebec, mu 2015, rwemeje ko gusaba abantu kwihanganira uburibwe budasanzwe baba bari gucamo, ntaho bitaniye no guhonyora uburenganzira bwabo.
Mu 2021 nibwo uru rukiko rwasabye Guverinoma ya Canada, ko iyi gahunda yakagurwa ikagera no ku bantu baba bararembejwe n’uburwayi bwo mu mutwe.
Kubera impamvu nyinshi zitandukanye, iyi gahunda yari iteganyijwe gutangira ku ya 17 Werurwe uyu mwaka, yimuriwe mu 2027. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko wenda icyo gihe aribwo abo mu nzego z’ubuzima barebwa na yo, bazaba barabonye umwanya wo kwitegura no gushyira mu buryo ibizakenerwa byose.
Minisitiri w’Ubuzima muri Canada, Mark Holland, yavuze ko “Hari ibitaratungana akaba ariyo mpamvu dukeneye igihe gihagije.”
Iyi ni gahunda itarishimiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu, aho benshi bagaragaza ko ari ukwimakaza ubwicanyi, no kudashyira imbaraga nyinshi mu gushaka ubundi buryo bwihariye aba barwayi bakitabwaho.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima muri Canada, yasohotse umwaka ushize mu Ukwakira, igaragaza ko mu 2022 umubare w’abarwayi bakeneye kwifashisha ubu buryo bwa Euthanasie, wiyongereyeho 31.2%, ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2021.
Mu 2022, abarwayi 13,241 bahisemo kwifashisha ubu buryo, barimo 463 bapfuye bisanzwe n’ubwo bari bifuje ko bakorerwa Euthanasie.