Covid: Pfizer yagaragaje ko ikinini cyayo gikiza kurugero rwa 89% y’abashobora kuremba
Umuti ikurimo kwigwaho wo kuvura Covid 19 wakozwe na kompanyi Pfizer yo muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika ugabanya kuremba kugeraho wajya no ibitaro cyangwa gupfa ku rugero rwa 89% mu bantu bakuze b’intege nke nk’uko byagaragaye nyuma yo kuwugerageza, ku barwayi.
Uwo muti – Paxlovid -uteganywa gukoreshwa ,ibimenyetso by’indwara bimaze kugaragara ku bantu bafite ibyago byinshi byo gushobora kurwara bakaremba.
Uje inyuma y’umunsi umwe urwego rushinzwe kwemeza imiti mu Bwongereza rwemeye umuti usa n’uwo wakozwe na Merck Sharp na Dohme (MSD).
Pfizer ivuga ko yahagaritse kugerageza uwo muti vuba kuko igerageza rya mbere ryabaye Ryiza cyane.
Ubwongereza bumaze gutumaho (cures) yahabwa abarwayi ba Covid 19 250.000 y’uwo muti wa Pfizer hamwe n’iyindi 480.000 y’ibinini bya molnupiravir wa MSD.
Uwo muti wa Pfizer uhagarika ibyo virus ya Covid ukenera (enzyme) kugira wiyongere .
Umukuru w’iyi kompanyi Albert Bourla avuga ko icyo kinini gifite “ubushobozi bwo kurokora ubuzima bw’abarwaye, kugabanya kuzahazwa na Covid, kuburyo abantu 9ku 10, y’abarwaye bitaba ngombwa ko baja mu bitaro.”
Ibyavuye mu kugerageza uwo muti
Ugukingirwa Covid -19 hakoreshwe urukingo Bifatwa nk’uburyo bwa mbere bwiza bwo kurwanya Covid 19 ,ariko hari n’abakenera kuvurwa bari mu hira, na cyangwa abantu b’intege nke baba bayanduye.
Ibyavuye mu kugerageza uwo muti ku barwayi 1.219 bari barembye cyane kandi bamaze iminsi banduye Covid bwerekanye ko ko 0.8% y’abahawe Paxlovid binjijwe ibitaro mu gihe abandi 7% ku bahawe uwo muti (placebo)Bahawe uwo muti hashize iminsi itatu bagaragaje ibimenyetso bya Covid.
Barindwi mu bahawe uwo umuti nyawo nta n’umwe wapfuye.
Abarwayi bageragerejweho uwo muti ni abageze mu za bukuru cyane cyane, abasanganywe ibindi bibazo by’ubuzima bagendana bituma bagira ibyago byinshi byo gushobora kuremba kubera Covid. Bose nta bimenyetso bikomeye cyane bya Covid 19 bari bafite .
- Pfizer irimo kwiga ingaruka z’uwo muti ku bantu
Source BBC Gahuza