Iremezo

COVID19: Abaturage barasaba ko abayobozi bakuru batanga urugero mu gufata urukingo

 COVID19: Abaturage barasaba ko abayobozi bakuru batanga urugero mu gufata urukingo

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavugako bishimira ko igikorwa cyo gukingira abantu Covid19 cyatangiye, bakanifuza ko gukingirwa byakorerwa mu ruhame cyangwa ahantu hazwi, ndetse n’abayobozi bagatanga ingero bityo abantu bagatinyuka nabo bakikingiza bitewe n’amakuru atandukanye bafite ku nkingo.

Ibi babivuze mugihe kuri iki cyumweru minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abambere mu Rwanda bari mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi byo kwandura, by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima, batangiye gukingirwa.

Abaturage baganiriye na RadioTv10 bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa bagaragaza n’icyo bakitezemo:
“Njyewe ndishimye ko batangiye gukingira badukingira, wenda bizatuma dusubira mu buzima busnzwe n’ingamba zigabanuke.”

Nubwo babyishimira ariko, nibabura kunenga uburyo iki gikorwa gisa n’icyagizwe ubwiru, binyuranye n’ibyo abayobozi batangazaga mbere y’uko inkingo zigera mu Rwanda.
Aba bavuga ko abayobozi mu nzego nkuru bakabaye urugero mu kwikingiza maze bigatinyura abaturage dore ko ngo bafite amakuru y’uko inkingo za COVID19 zagiye zigira ingaruka zitari zimwe aho zabanje gukoreshwa.

“Kuki batabikoze kuri televiziyo ngo twese tubibone cyane ko hari n’amakuru twumvise ko rugira ingaruka? Hari aho numvishe ko umuntu waruhawe asesa ibiheri. Turifuza ko byazakorerwa ahari abanyamakuru ubundi abantu bose tukabibona.”

Mugenzi we utuye mu karere ka Gasabo yavuze ko aramutse abonye minisitiri agiye kwikingiza yashirika ubwoba nawe akazikingiza.

“Njyewe mbonye ministiri kuri televiziyo cyangwa nkamwumva kuri radiyo ko yikingije, nashira ubwoba rwose nkajya kwikingiza nkareka kurutinya. Ariko ubu ndimo kwibaza, ese baruterahe? Rusa gute ? Mbese ndifuza ko babanza bakarudusobanurira.”

Kugeza ubu biravugwa ko abakingiwe inkingo zageze mu Rwanda ku mubare muto ari abaganga bo ku bitaro bimwe na bimwe, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi.

Minisiteri y’ubuzima ntiyatangaje ubwoko bw’urukingo ruri gutangwa mu zimaze kwemzwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, gusa umwe mu bakozi bayo yabwiye BBC ko batangiye gukingira muri iki cyumweru batera urukingo urwa Pfizer.

Muri karere u Rwanda ruherereyemo, nicyo gihugu cya mbere gitangiye gahunda yo gukingira abaturage mbere y’ibindi. Muri Afurika ibindi bihugu byatangiye gutanga urukingo birimo Algeria, Maroc, Mauritius, Equatorial Guinea, Misiri na Seychelles.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *