Iremezo

Dore ibisobanuro by’ibicuro Ujya wumva kumaso n’ahandi

 Dore ibisobanuro by’ibicuro Ujya wumva kumaso n’ahandi
Burya ngo umubiri wacu ujya utubwira uko umerewe binyuze mu bimenyetso utugaragariza, urugero ni nk’igihe ujya kumva ukumva ijisho riranyeganyeze cyangwa se ukumva hejuru ku bitsitse harimo gutimbya cyangwa se gutitira ukayoberwa impamvu zabyo

Hari igihe bamwe bibwirako iyo bumvise kimwe mu gice cy’umubiri we gititiye by’akanya gato, ibyo bakunda kwita ibicuro bakavuga ko ari amahirwe bagiye kubona cyangwa se ibyago bitewe n’aho icyo gicuro kiri kandi koko wabigenzura ugasanga nibyo

Gusa abahanga mu by’ubuzima siko babivuga kuko ubundi bavuga ko ari imikaya icamo amaraso iba ibyimbye bitewe n’ingano y’amaraso aciyemo bigatuma igice bibayemo gisa n’ikibyimbye kikongera kikabyimbka ku buryo umuntu abyumva

Ikindi nuko nko kumva igicuro ku maso hagati y’ibitsike n’ingohe biba bishatse gusobanura ko magnesium na calcium zabaye nkeya mu mubiri wawe cyangwa se amaso yawe akaba ananiwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi nko kuba umaze igihe udasinzira, kunywa ikawa nyinshi, umunaniro ukabije n’ibindi nk’ibyo

Kugirango ibyo byose bikire rero kuko twumvise ko ari uburwayi buba buje bitewe n’umunaniro w’amaso, ni byiza gufata akanya ko kuruhuka neza, cyangwa se kwambara indorerwamo zabugenewe mu gihe urigusoma cyangwa uri gukoresha mudasobwa

Mu gihe ubonye ibyo byanze ngo ushobora kuririmba cyangwa ugahekenya chicrette mu rwego rwo kwivura uwo munaniro, icyo gihe bya bindi twita ibicuro bigera aho bikagenda burundu

Naho ku bijyanye nuko abantu bagereranya ibicuro n’ibyiza cyangwa ibibi bigeye kubabaho bitewe n’aho biri ntaho bihuriye rwose

Ushobora kwibaza uti ese ko hari igihe ibyo wizeye ari byo bikubaho?

Nibyo koko hari igihe ugira igicuro ahantu runaka ukavuga uti byanze bikunze ndabona ikintu cyiza kandi ukaza kukibona koko, ibi rero ngo biterwa n’imyizerere yawe kuko igihe cyose uzizeza umutima wawe ko hari icyo uri bubone, umutima ukabyemera nk’ukuri kuzuye ntibizabura kukubaho kuko ari ko uba wabyizeye neza

Src: santemedecinejournaldesfemmes.fr

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *