Dosiye ya Gitifu washinjwe kuburisha imibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe by’agateganyo – Ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko dosiye iregwamo Jean Baptiste Habineza, uyobora Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, washinjwaga ibyaha birimo guhisha amakuru ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kunyereza imibiri y’abazize Jenoside, yashyinguwe by’agateganyo.
Inteko y’umuco yabitangaje mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imurika rishya (New permanent exhibition) ryashyizwe mu Ngoro Ndangamurage yitiriwe Kandt, riri mu Karere ka Nyarugenge tariki 22 Gicuruasi 2024.
Iri murika rishya rigaragaza amateka y’ubukoroni mu Rwanda ryagarutse ku ngaruka zikomeye ubukoroni bwagize ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ndetse ryerekana ibisigisigi by’izi ngaruka bikigaragara kugeza uyu munsi.
Ubukoroni bwatumye abanyarwanda batabana mu maho nkuko byahoze mbere bukurura amacakubiri yabagejeje no kuri Jenoside.
Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’iy’u Budage bateganya guhindurira izina iyi ngoro kugira ngo bigire igisobanuro nyacyo kijyanye no kubungabunga amateka yayo cyane ko ukurikije ingaruka ubukoroni bwagize ku banyarwanda bidakwiye ko inzu ndangamurage yakomeza kwitirirwa Kandt.
Mu bizahinduka harimo no gukuraho Ikibumbano cya Kandt Umudage wari uhagarariye inyungu z’Ubudage mu Rwanda.
Igitekerezo cyo guhindura izina no gukuraho ikibumbano cya Kandt Intebe y’Inteko Amb. Masozera yavuze ko babisabwe n’abasura iyo ngoro basanga irimo amateka y’Umudage Richard Kandt gusa nyamara hari amateka menshi yaranze ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda atarashyirwamo.
Nta zina ryatangajwe rizahabwa iyi Ngoro Ndangamurage yitiriwe Kandt ngo rizatekerezwaho nyuma ku buryo rizaba rijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amateka ayirimo.
Inteko y’Umuco ivuga ko amateka ari muri iyo ngoro azahinduka ikavugururwa, ndetse n’amateka arimo hakongerwamo andi.
Muri iyi ngoro hari amafoto agaragaza amateka y’ubukoroni yavuye mu Budage nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa ku mpande z’ibihugu byombi, ariko kugeza ubu hari ibindi bimenyetso by’umurage w’u Rwanda bitaraza nabyo bizaza bikongerwamo, gusa harimo ibintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo bajya kuhasura birimo inzoka z’ubwoko butandukanye.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann avuga ko yishimira uburyo iyi ngoro yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe.
Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano mu gufungura ingoro ndangamurage aho Abanyarwanda n’abandi bashakashatsi bazabona umwanya, ahantu hagezweho ndangamurage, hagaraza amateka y’ubukoloni. Ni ahantu hasobanura byinshi hifashishijwe amafoto, inyandiko ku mateka, ni ahantu heza ho gusura, kandi ni ahantu higisha abakiri bato ibyabaye mu mateka.”
Ingoro ndangamurage izafasha u Rwanda kubungabunga amateka mu gihe kirekire kuko amateka yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibikorwa byo kuvugurura Inzu Ndangamurage mu Rwanda byatangijwe mu mwaka wa 2017 bigamije gusigasira ibintu ndangamateka kugira ngo bitazazima.
Abadage batangiye gukoroniza u Rwanda mu mwaka w’i 1897 kugeza 1916, ariko abasirikare b’Abadage bo bari barageze mu Rwanda mbere ho imyaka 3 ni ukuvuga ko bo bari mu Rwanda 1894.