Iremezo

EAR yashinze Diyosezi nshya muri Nyaruguru, iba iya 13 mu Rwanda

 EAR yashinze Diyosezi nshya muri Nyaruguru, iba iya 13 mu Rwanda

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryashinze diyosezi nshya mu Karere ka Nyaruguru ndetse himikwa n’Umushumba mushya waryo Musenyeri Habimfura Vincent, iba iya 13 rigize mu Rwanda.

Ibirori byo gutangiza EAR Diyosezi Nyaruguru mu itorero Angilikani ry’u Rwanda ndetse no kwimika Umwepiskopi mushya waryo wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 muri Paruwasi ya Cyivugiza mu Murenge wa Mata.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Mukuru Dr Laurent Mbanda yavuze ko hari hashize igihe kinini abakirisito basaba kwegerezwa ubuyobozi hafi.

Yavuze ko ko iyi diyosezi nshya bayitezeho kuba hafi abakirisito no kubafasha kuba Abanyarwanda beza babumbatiye indangagaciro.

Ati “Birasubiza icyifuzo cyabo kuko bifuzaga kwegerezwa diyosezi n’Umwepisikopi hafi yabo kugira ngo akore imirimo; kandi mu kuvugisha ukuri iyo abakirisito batabona Umwepisikopi hafi yabo hari ibibazo byinshi bagira bijyanye no kwitabwaho.”

Musenyeri Habimfura Vincent amaze kwimikwa yasezeranyije ubuyobozi bw’itorero ndetse n’ubwa Leta imikorere igamije iterambere ry’umuturage.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndanezerewe cyane kandi ndashimira Imana yemeye ko ntorerwa uyu murimo, ngashima n’uko abantu benshi banshyigikiye. Ndabasezeranya gufatanya na bo muri byose nkabegera nkabana nabo, nkabigisha ibijyanye no gutera imbere mu buryo bw’umwuka ariko bakanatera imbere mu buryo bw’umubiri bakabaho neza.”

By’umwihariko yavuze ko azabafasha kurwanya imirire mibi itera kugwingira; kurandura umwanda kandi akabakundisha umurimo.

Abakirisito bagaragaje ibyishimo ko bahawe diyosezi nshya bavuga ko usibye kuba ubuyobozi bw’itorero bugiye kubaba hafi, bayitezeho iterambere rishingiye ku bikorwa by’amajyambere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi, yashimye uruhare amadini n’amatorero agira mu guteza imbere abaturage, asaba ubuyobozi bwa EAR Diyosezi Nyaruguru kugendera mu murongo igihugu cyihaye wo kurandura ubukene mu baturage.

Yagize ati “Ndabasaba kudufasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda birimo abangavu baterwa inda, ikibazo cy’ibiyobyabwenge, abana bata amashuri ndetse no guhangana n’ubukene.”

EAR Diyosezi Nyaruguru igiye kujya igenzura Paruwasi 17 zari muri Diyosezi ya Kigeme n’eshatu zari iza EAR Diyosezi ya Butare.

Ije yiyongera ku zindi diyoseze 12 zo mu itorero Angilikani ry’u Rwanda kuri ubu ribarizwamo abakirisito basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Mu bikorwa by’amajyambere EAR ikorera mu gihugu harimo amavuriro, amashuri, inzu z’ubucuruzi, amahoteli n’ibindi ariko by’umwihariko ifite amarerero y’abana bato asaga 600 mu gihugu hose.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *