Iremezo

Equity Bank Plc yinjiye mu bufatanye buzongerera abantu ubumenyi mu by’imari

Equity Bank Plc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Afri-Global Cooperation Program Ltd (AGCP), agamije gufasha abantu kumenya uburyo bwiza bwo kwizigamira, gukoresha neza imari no guteza imbere ibigo bito n’ibiciritse.

 

Aya masezerano yasinywe ku wa 18 Werurwe 2025. Azamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu rwego rwo gufasha mu kugabanya ubushomeri mu Banyarwanda n’Abanyafurika, kubigisha gutekereza byagutse no kwimakaza umuco wo kwizigamira.

Umuyobozi Mukuru wa AGCP, Michael Shyaka Nyarwaya, yavuze ko aya masezerano agamije kugirana ubufatanye mu kwigisha uko abantu bamenya gukoresha neza umutungo wabo no kubafasha mu kwihangira imirimo mu rwego rwo kurwanya ibura ry’akazi.

Yagize ati “Turagira ngo dufashe Abanyarwanda n’Abanyafurika, turebe uburyo tubatoza umuco wo kwizigamira, ni yo mpamvu twifatanyije na Banki ikomeye nka Equity kugira ngo tubibigishe ariko banabishyira mu bikorwa, nibamara kubikora, ejo bizabafasha.”

Yakomeje agira ati “Twifatanyije na Equity kugira ngo duhugure, twigishe, tunatere inkunga ibigo bito n’ibiciriritse, nyuma bizadufasha kugira abikorera bakomeye, nitubagira bazatanga akazi ku buryo mu baturage bacu ntawuzongera kugira ikibazo cyo kukabura.”

Yagaragaje ko bifuza gukomeza gutinyura Abanyarwanda kugira ngo babashe gutekereza ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza kuba ikiraro gihuza abashoramari bamaze gutera imbere n’abagitangira bataragira aho bagera kugira ngo bafashwe kuzamuka.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko muri Equity Bank Plc bafite ubushake bukomeye bwo kugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, by’umwihariko gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) mu kubaka ejo hazaza heza kandi harambye.

Yagize ati “Ibigo bito n’ibiciriritse bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, binyuze muri ubu bufatanye na AGCP, tugamije kubifasha kongera ubushobozi bwabyo mu bikorwa bikora.”

Yavuze ko yishimiye kugirana amasezerano y’ubufatanye na AGCP mu gusangira ubumenyi, kugira ngo bashyigikire ba rwiyemezamirimo bato, batanga inama z’ingirakamaro, no kubatera inkunga izabafasha kwagura ibyo bakora.

Yagaraje ko ubufatanye bwabo bugaragaza imbaraga z’imikoranire binyuze mu gushyira hamwe hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, guhanga imirimo, kandi bakanateza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *