Ese abanyamategeko bavuga iki kukuba itegeko ridateganya inyoroshya cyaha kuba ingimbi y’imyaka 19 yabyarana n’umwangavu 17 ?
Harindimana n’izina twamwise afite imyaka 19 avuga ko yakundanye n’umukobwa w’imyaka 17 bikarangira amuteye inda ubwo bigaga muyisumbuye , ibyo bakoze ngo babikoze kuko bakundanaga ariko ababyeyi babo. Baje gusaba ko yafungwa kuko ngo yateye inda umwana uri munsi y’imyaka 18 birangira agiye gufungwa .
Ese itegeko riteganya iki kuwasambanyije umwana ? Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyahan’ibihano muri rusange .Ingingo ya 133 y’iri tegeko, rivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha
1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Mu rwego rwo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imiryango itandukanye, harimo AJPRODHO Jijukirwa, Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Biyaga Bigari (GLIHD); bagaragaje bimwe mu bibazo bituma ridacika n’uburyo rigomba kurwanywa rigacika burundu.
Mubyo bagaragaraje harimo ihohotera rikorerwa mumuryango ;ritera abana kuva iwabo bikarangira batwaye inda zimburagihe ,hari kandi n’irari ry’abana ndetse n’abana baba bashaka kumva uko gusambana bimera ,bikarangira batwaye inda ,binabakururira imibereho mibi ;icyiyongeraho ngo giteye inkeke Sosiyete sivile nukuba umwana w’umukobwa (uri munsi y’imyaka 18) wabyariye iwabo agihabwa akato n’ababyeyi, abaturanyi ibi ngo nibikorwa bigayitse byo bakwita ko. Ari ihohoterwa rimuvutsa uburenganzira bwa kimuntu. Babajijwe icyo batekereza kukuba hari abakobwa babyarana nabo benda kunganya imyaka
Ese abanyamategeko bavuga iki kukuba itegeko ridateganya inyoroshya cyaha kuba ingimbi y’imyaka 19 yabyarana n’umwangavu 17 ?
Ubundi nko muri America haba irengayobora mumategeko kuri ikikibazo ariko mu Rwanda ntabwo biteganywa icyakora ngo ubuvugizi burakwiye kuko ngo bakurikije ibijyanye n’imitekerereze bavuga ko umukobwa wiyo myaka aba Arusha ubwenge umuhungu ,kuburyo ibyakozwe nabombi bishobora gufatwa nkibitari icyaha ibi bigaragaza ko ari ahamategeko kugirango bazamure izingingo ,itegeko rikaba ryasubirwamo . Umunyamategeko muri GLIHD, Kalinda Jean Damascène Ndabirora, Yagize, ati « uruhare rwacu ni nk’imiryango itari iya leta ndetse namwe abanyamakuru nugutegura ibyashyikirizwa urukiko rw’ikirenga kugirango rwige kuri ubwo busabe niba bwagira akamaro.
Umuyobozi wa AJPRODHO Jijukirwa, Antony Busingye, we yavuze ko abo bakobwa babyaye badakwiye gusunikirwa kwiga aamashuri y’imyuga gusa ahubwo bakwiye kujya mu ishuri nkabandi ,bakiga neza kandi ngo ntawe bazabihatira ,gusa abakobwa nabo basabwa kudaterwa ipfunwe nuko babyaye bakiri batoya . imibare itangwa n’ubushnjacyaha. Igaragaza ko Abana basambanyijwe bagaterwa inda bakabyarira kwa muganga muri 2017 bari 17,337, muri 2018 bari 19,832 muri 2019 baba 23,628.