Iremezo

FDA yaburiye ibitangazamakuru byamamazwaho imiti gakondo

 FDA yaburiye ibitangazamakuru byamamazwaho imiti gakondo

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyaburiye abafite ibitangazamakuru bamamaza ibicuruzwa birimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, kivuga ko bitemewe ndetse ubikora aba anyuranyije n’amategeko.

Iki kigo cyavuze ko ibitemerewe kumenyekanishwa cyangwa kwamamazwa ibirimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo z’abantu n’iz’amatungo n’ibikomoka ku mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti.

Ibindi bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti.

Rwanda FDA ibuza kandi abantu kwamamaza ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, ibirango, ibipfunyiko n’iby’ibanze bikoreshwa mu gukora ibi byose byavuzwe haruguru.

Uretse kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibyo bintu ariko no kwamamaza inzu cyangwa ahantu bikorerwa birabujijwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA, ribivuga.
Dr Bienvenu avuga kandi ko abakora n’abacuruza ibi bicuruzwa bagomba gusaba uruhushya mbere yo kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa byabo.

Ati “Ibikorwa byo kumenyekanisha bikubiyemo kumenyekanisha mu buryo bw’inyandiko, kumenyekanisha hakoreshejwe amajwi n’amashusho no kumenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga, kumenyekanisha aho bacururiza.”

Yakomeje agira ati “Kumenyekanisha binyuze mu gutanga iby’ubuntu, inama zigamije kumenyekanisha, ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ndetse n’imurikagurisha.”

Rwanda FDA ivuga ko ibitangazamakuru byaba ibyandika, radio na televiziyo bisabwa kwanga gukwirakwiza no kumenyekanisha ibi bicuruzwa byaba biturutse ku babikora cyangwa ababicuruza mu gihe badafite uruhushya rutangwa n’iki kigo.

source igihe.com

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *