Iremezo

France :Urubanza rwa Bukibaruta hategerejwe abatangabuhamya 115

 France :Urubanza rwa Bukibaruta hategerejwe abatangabuhamya 115

Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi utangira kuburanishirizwa mu Bufaransa, hazumvwa abatangabuhamya 115.

Uru rubanza rugiye kuba nyuma y’imyaka 28 habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi, ruraburanishwa n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rw’i Paris.

Laurent Bucyibaruta wari Perefe Perefegitura ya Gikongoro ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yakorwaga, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uru rubanza ruteganyijwe gupfundurwa mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko rutangirira ku nzitizi zatanzwe n’abunganira uyu mugabo basabye Urukiko gutesha agaciro iki kirego ngo kuko yatinze kuregerwa nta mpamvu mu gihe hashize imyaka 22 akurikiranwa.

Laurent Bucyibaruta ashinjwa kuba yarashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Perefegitura yayoboraga.

Uru rubanza ruteganyijwemo kujya rumara amasaha atarenze arindwi ku munsi, biteganyijwe ko ruzumvwamo abatangabuhamya 115.

Aba batangabuhamya bose bazumvwa n’Urukiko, barimo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, bari mu Rwanda, bazi neza uruhare rwa Laurent Bucyibaruta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba batangabuhamya bari mu Rwanda, bazatanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Perezida w’umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi (CPCR) Alain Gauthier yavuze ko bizeye ko abarokotse Jenoside biteguye guhabwa ubutabera muri uru rubanza.

Yagize ati “Benshi ku ruhande rw’abarokotse, biteguye ko bagiye guhabwa ubutabera.”

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano.

Aba Batutsi babarirwaga mu bihugumbi, bishwe n’Interahamwe tariki 21 Mata 1994 ubwo zazanaga imihoro ndetse na grenade.

Laurent Bucyibaruta kandi akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.

 

INKURU YA MURAGIJEMARIYA JUVENTINE

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *