Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Gatabazi ni muntu ki ? gatabazi jean marie vianney kuri ubu ni ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ni umunyapoliti ubimazemo imyaka myinshi.
mubuzima busanzwe Gatabazi ni umugabo w’imyaka 53 arubatse afite abana 4 wavukiye aho bita mukarange muntara y’amajyarugu mucyahoze ari byumba.
Gatabazi amashuri abanza yayigiye Mulindi Primary School , ayisumbuye ayiga muri EAV Kabutare.
afite impamyabushobozi zitandukanye yakuye muri Kigali Institute of Science and Technology, Mucyahoze cyiwa KIST ; Mount Kenya University.
Tsinghua University Mubushinwa ndetse no muri University Of Rwanda Wakwibaza Uti Yamenyekanye Ryari ?
hari muri 1999 mukwezi kwa 10 ubwo yarahiriraga kuba umuyobozi wungirije munama y’igihugu y’urubyiruko aho yavuye aba umudepite.
GATABAZI yabaye umudepite imyaka cumi n’ibiri , aho yavuye munteko ishinga amategeko ajya kuba guverineri w’intara y’amajyarugu umwanya yahawe muri kanama 2017 icyogihe mwijambo yagejeje kubitabiriye umuhango w’ihererekanya bubasha yavuzeko ntarwitwazo azagira rwatuma adakorera abaturage.
Clip
Gusa bitunguranye muri 2020 tariki ya 25 gicusi perezida Wa repubulika yahagaritse GATABAZI kuyobora intara y’amajyaruguru icyo gihe byavuzweko hari nibyo yagombaga kubazwa n’inzego z’ubutabera ,
Bidaciye kabiri nawe yanditse kurubuga rwe rwa twitter asaba imbabazi.
Icyakora ntibyatinze ubanza yarazihawe kuko yaje kongera kugirirwa icyizere ‘umukuru w’igihugu ,maze yongera kuyobora intara y’amajyaruguru anavukamo,
Ubwo yagarukaga tariki ya 07 zukwa nyakanga hari nyuma hafi yamezi abiri n’igice ,namahirwe atagirwa na benshi , gusa we yahuye nayo
ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wambere yagirwaga ministry w’Ubutegetsi bw’igihugu abinyujije kuri twitter urubuga akunda gukoresha cyane yagize ati
“Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa Paul Kagame kuba mwongeye kungirira cyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora minister y’ubutegetsi bw’igihugu nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”
Abazi Gatabazi Jean Marie Vianney, bavuga ko ari umukozi utiganda, agakunda no gutanga ubutumwa bwe kuri Twitter, aho ubu afite abamukurikira ibihumbi 64.2, akabikora kndi nkubizobereye cyane ko anafite imwe mu mpamyabumenyi mu itumanaho yakuye mubushinwa ikindi akunda kugaragara mubikorwa bitandukanye byo gusabana n’abaturage bo hasi ;bigafatwa nko kwicisha bugufi bitagirwa na benshi mubafite umwanya nkuwe;
Abamuzi neza iyo yizihiwe acinya ikinimba urugeo ni mubikorwa byo kwamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017 tumwifurije imirimo myiza