Gicumbi: Abagabo babiri bakurikiranyweho gusambanya abana bibyariye barimo uw’imyaka 8
Abagabo babiri bo mu Karere ka Gicumbi bakurikiranyweho gusambanya abana bibyariye. Umwe mu basambanyijwe afite imyaka umunani naho undi akagira imyaka 16 y’amavuko.
Umugabo w’imyaka 34 ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka umunani bivugwa ko ku wa 22 Nyakanga 2022, umugore we yavuye guhinga akamusangana n’umwana bambaye ubusa bombi akihutira kujyana umwana kwa muganga.
Uyu mugabo yahise atoroka afatwa ku wa 31 Nyakanga 2022, mu Murenge wa Mutete, Akagari ka Gaseke mu mudugudu wa Nyamiryango nyuma y’uko bahanahanye amakuru agafatwa n’irondo ku bufatanye n’Urwego rwa Dasso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe naho umwana ari guhabwa serivisi z’ibanze zitangwa na Isange One Stop Center ku Bitaro bya Byumba.
Ati “Uyu mugabo we yarafashwe, yashyikirijwe inzego zibishinzwe bari kubikurikirana.”
Undi mugabo w’imyaka 33 yasambanyije umwana we w’imyaka 16, akaba yaramubyaye hanze ariko babanaga mu rugo rwe kwa mukase w’uyu mukobwa.
Ku wa 29 Nyakanga 2022, ni bwo mukase w’uyu mwana yatashye avuye guhinga abibwirwa n’uyu mwana amusobanurira ko se yamusambanije kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze.
Byabereye mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Rubuye.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha yahise atoroka ari gushakishwa n’inzego zibishinzwe ku bufatanye n’abaturage.
Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE yagize ati “Uyu mwana yabanaga na se ariko ntabwo yamubyariye muri uru rugo, hari kwa mukase kuko uyu mwana yamubyaye ku wundi mugore, uyu mugabo akimara gucyeka ko umugore we yabimenye ,yahise atoroka ubu ari gushakishwa.”
Byabereye mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Rubuye, abahaturiye basabwa gutangira amakuru ku gihe, mu gihe ucyekwaho icyaha bamubonye agendagenda aho yaba yagiye kwihisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Jolie Beatrice, yabwiye IGIHE ati “Umwana rero akaba yaragiye kwa muganga kugira bamukurikirane barebe niba koko ibibazo byarabaye cyangwa bitarabaye ndetse twanabimenyesheje urwego rwa RIB. Ubu ngubu bari kubikurikirana ngo bamenye aho ukuri guherereye.”
Yakomeje avuga ko ukurikiranyweho icyaha kugeza ubu atarafatwa abaturage bakaba barimo gufasha mu kumushakisha. Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kugwa mu cyaha kuko ari bibi cyane.
source :igihe.com