Hari abo mumuryango wa Gafaranga waje mubukwe asubizwayo shishitabona
Inkuru y’ubukwe bw’uwiyita ‘Bishop’ Gafaranga na Annette Murava, bukomeje kugarukwaho byumwihariko ibyabaye ku munsi wabwo nyirizina bitazibagirana, ahari hakajijwe umutekano mu buryo budasanzwe ku buryo hari n’uwo mu muryango wa Gafaranga wabutashye ariko agasubizwayo ngo kuko atari ku rutonde.
Ku banyamakuru bagiye bazi ko bagiye gutara amakuru y’ubukwe bw’ibi byamamare, bavuga ko bwababereye amakwe kuko ibyabayeho, batari babyiteze.
Aba banyamakuru barimo abakorera ku miyoboro ya YouTube, basabwe gusiba amashusho bari bafashe, babitegekwa n’abasore b’ibigango bari bacunze umutekano muri ubu bukwe.
nkuru y’ubukwe bw’uwiyita ‘Bishop’ Gafaranga na Annette Murava, bukomeje kugarukwaho byumwihariko ibyabaye ku munsi wabwo nyirizina bitazibagirana, ahari hakajijwe umutekano mu buryo budasanzwe ku buryo hari n’uwo mu muryango wa Gafaranga wabutashye ariko agasubizwayo ngo kuko atari ku rutonde.
Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, muri hoteli imwe iherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yuko bugarutsweho cyane.
Andi makuru kandi yamenyekanye ni uko umwe mu bari babutashye wo mu muryango wa Bishop Gafaranga, yatahiye aho atarebye ibirori bya mwenewabo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Yaje yakenyeye bisanzwe nk’umuntu utashye ubukwe bwa mwene wabo, ageze ku marembo, abashinzwe umutekano bamusubiza inyuma kuko atari ari ku rutonde.”
Uyu wavugaga ko ari uwo mu muryango wa Bishop Gafaranga yatahanye agahinda kenshi avuga ko nubwo bamusubije inyuma ariko yari atashye ubukwe bwa mwene wabo.
Avuga kandi ko abatashye ubukwe babanje gusabwa kwerekana inyandiko y’ubutumire, aruko nyuma bikaza guhinduka ahubwo hakifashishwa urutonde rwariho abagombaga kubutaha ku buryo uwazaga ntarugaragareho, yasubiraga inyuma.
Ubukwe bwa Habiyaremye Zachariel na Annette Murava bwagarutsweho cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, aho bamwe batunguwe n’inkuru yabwo dore ko urukundo rwabo rwagizwe ibanga rikomeye.
Bamwe bavugaga ko batumva uburyo Murava usanzwe ari umuramyi azwiho no kuyoboka Imana cyane yaba agiye kurushinga n’umugabo usanzwe afite umugore n’abana, ndetse hakaba hari na bamwe bavuga ko Bishop Gafaranga ataratandukana mu buryo bwemewe n’ametegeko n’umugore bivugwa ko babanaga.