Hari urubyiruko rusaba bagenzi babo kudapfusha amafaranga ubusa babona ahubwo bakayashyira mumatsinda
Hari urubyiruko rusaba abanda bagenzi babo gupfusha amafaranga make babona ubusa ahubwo bakayajyana mumatsinda kuko yabafasha kwizigama akabyara ayandi mugihe kizaza
Urugero ni Sugira Clarisse wo mu karere ka Rwamagana, uvuga ko ryagize amahirwe yo kwiga. Ariko ntahite abona akazi nyuma yo kubura akazi yaje kwigira inamma,yo kwegera bagenzi be batari. Bafite akazi maze bakora itsinda ,iryo tsinda batanga ibihumbi icumi kukwezi ,nyuma ngo baje kugirwa inama na CSDI ndetse n’akarere ka Rwamagana, ubu bakaba bateganya gukora umushinga munini w’ubuhinzi bw’ibihumyo.
ati “Mu kwizigamira niho dukora andi mafaranga yo kudufasha gukemura ibibazo byacu kuko tuhakura inguzanyo ntoya kandi twishyura ku nyungu nto cyane. Biradufasha kuko ya nyungu nawe ikugarukira. Ubu twatekereje umushinga wo guhinga no gutunganya ibihumyo.”
Yongera ati , kuri konti dufiteho amafaranga asaga miliyoni tugiye kuyashora muri uwo mushinga azadufasha guha akazi abanyamuryango batagafite kandi ubabyarire n’inyungu.
Sugira avuga ko bifuzako CSDI Yabafashije nubundi yakomeza kubaherekeza wenda ikazabongerera kugishoro bafite bagakora umushinga munini.
Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa CSDI, avuga ko mu turere 9 bakoreramo hamaze gushyingwa amatsinda y’ubwizigame agera kuri 49, amaze kugira igishoro yose hamwe kirenga miliyoni 9.
Agira ati “Icyo tugamije ni uguhindura abantu benshi hagamijwe kwiteza imbere bahereye ku bushobozi buke bafite. Bibafasha gukorana na banki gake, bakazakorana na zo baka inguzanyo mu gihe gikwiriye, bagiye gukora imishinga minini ibyara inyungu.”
Umuryango Nyarwanda ugamije imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage (CSDI), binyuze mu bagenerwabikorwa bo mu turere 9 ukoreramo, hamaze gushingwa amatsinda y’ubwizigame 49, aho buri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 20; hakaba hamaze kwizigamwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30.
ra