Iremezo

I Goma Hatewe Ibisasu Abahanganye Bitana Ba Mwana

 I Goma Hatewe Ibisasu Abahanganye Bitana Ba Mwana

Imibare igikusanywa iravuga ko mu mujyi wa Goma harashwe ibisasu byahitanye abasivili bagera muri 11.

Muri abo bapfuye harimo abana n’abagore.

Iyo bisasu byarashwe aho byarakaje abaturage bituma batura umujinya abasirikare b’Uburundi, aba DRC na SADC kuko ngo ari bo babaye nyirabayazana.

Ngo byatewe n’uko begereje ibirindiro bya M23 intwaro zabo.

Nyuma y’ibyo bisasu byishe abasivile abaturage bagiye mu muhanda kwamagana ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi n’iza SADC bavuga ko ari zo zabarasheho.

Bamwe bavuga ko izo ngabo zazanye intwaro zirasa kure hafi yabo, bigatuma inyeshyamba za M23/AFC zibarasaho.

Ibisasu byaguye ahitwa Lushagala mu gace ka Mugunga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yashinje inyeshyamba za M23 ko ari zo zishe abasivile, akavuga ko bigize ibyaha by’intambara.

Hagati aho abaturage bagiye kwigaragambya bamagana ibyo bitero bakwijwe imishwaro n’urufaya rw’amasasu, bikavugwa ko hari abahasize ubuzima.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu ya Ruguru, Lt.Col Guillaume Ndjike Kaiko avuga ko uwarashe ku nkambi i Mugunga ari inyeshyamba za M23.

Yavuze ko igisirikare cya Congo cyagabye ibitero i Sake, bigamije gusenya ububiko bw’ibikoresho by’inyeshyamba za M23, mu kwihorera nazo zirasa ku nkambi ya Mugunga.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *