Iremezo

I Paris Umutangabuhamya ahakana ibyo benshi bemeje, akavuga ko abanyarwanda bose babeshya

 I Paris Umutangabuhamya ahakana ibyo benshi bemeje, akavuga ko abanyarwanda bose babeshya

Taliki 13 ukuboza 2021, urubanza rwa Muhayimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwakomeje ni ku munsi wa 16 w’urubanza humviswe abatangabuhamya.

Nk’uko abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS bakurikirana uru rubanza rubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) batugezaho amakuru.

Umucamanza yamubajije ati “Uratangaje; abantu bose twumvise mbere yawe bavuze ko babonye Claude ari muzima harimo n’umugore we wavuze ko yajyaga ku Kazi buri munsi.”

Umutangabuhamya yasubije agira ati “Umugore ntiyamenya uko Claude yari amerewe yabaga mu gikari, abo bandi ni ababeshyi.”, Perezida w’Urukiko ati ”ku Kibuye hari ababeshyi benshi?, Umutangabuhamya ati “ni mu Rwanda hose.

Umucamanza abajije Uyumutangabuhamya Ibimenyetso by’uburwayi yabonye kuri Claude Muhayimana, undi yasubije ko yagiraga umuriro mwinshi, akazengerera, n’umutwe waramuryaga ati “Rwose yari yararembye Rimwe yabaga aryamye kuri matora muri salon ubundi akaba yicaye muri foteye Wasangaga akenshi ari njye turi kumwe twicaye munsi y’igiti cya avoka N’abandi bazaga kumusura niho badusangaga.”

Uyu mutangabuhamya ahakana ibyo benshi bemeje, akavuga ko Abanyarwanda bose babeshya.

Uyu mutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’abunganira Muhayima Claude
yavuze ko yababajwe nuko ibitangazamakuru byandiste bivuga ko “undi mu genocidaire uba muri France yafashwe” Bavuga Claude Uyu mutangabuhamya ari  mu nkambi y’impunzi muri Malawi.

Perezida w’urukiko amubajije aho yakuye amakuru y’urubanza rwa Muhayimana yavuze ko yabimenyeye mu binyamakuru, icyakora ngo aheruka kuvugana na Muhayimana Claude mu 2016 cyangwa 2017.

Icyo gihe bavugana ntiyigeze amwemerera kuganira ku byaha aregwa kuko ari bwo yari afunguwe akaba atari yemerewe kubivugaho, maze Claude Muhayimana amubwira ko uwo yabaza ari Assoumpta uba muri Suisse .

Uyu mutangabuhamya avuga ko Muhayimana Claude atigeze amushaka ahubwo ngo ni we ubwe wamwishakiye amaze kumva ibyo bamurega kuko ngo akurikije uko amuzi ibyo bintu ataba yarabikoze.

Uyu mutangabuhamya aremeza ko Claude ari umwere akaba asaba ubucamanza bw’u Bufaransa Kumurekura, Abubwo akemeza ko Claude Muhayimana igihe cyose yamubonye yabaga arwaye ariko ko yagendaga yoroherwa, ibi ngo byabaye kuva Jnoside itangiye kugeza abafaransa baza.

Uru rubanza rwatangiye Kuva tariki 22 Ugushyingo 2021. Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi akekwaho gukorera mu cyahoze ari Kibuye.

Inkuru ya Juventine Muragijemariya

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *