I Paris uwunganira Muhayimana Claude agiye kujurira kuri Uyu wagatanu
Uwunganira Muhayima Claude ushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi yatangajeko agiye kujurira kuri Uyu wagatanu
,ni nyuma yuko , urukiko rwamuhamije ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa imyaka 14 y’igifungo. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15 y’igifungo.icyakora uwunganira Mumategeko Claude Muhayimana ,Me Philippe Meilhac ,unamaranye nawe imyaka 10 amwunganira yavuze ko bagomba kujurira.kuri Uyu wagatanu ,ati “Tugiye guhita tujurira kuko umukiriya wanjye hari ibyamuhamamijwe tutemera “
Ururubanza rwatangiye kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021 aho urukiko rwamuhamahimije ibyaha yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye habaye akarere Ka Karongi
Mu isomwa ry’uru rubanza, ubwo Muhayimana Claude yakatirwaga imyaka 14 y’igifungo, urukiko rwatangaje ko mu gihe yaba atishimiye imikirize y’urubanza afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy’urukiko.
Muhayima Claude abaye umunyarwanda wa kane uburaniye mubufaransa
, Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu.
Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.
Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.icyakora Ubu bakimara kumukatira yahise afatwa ajya gufungwa. Mugihe umunyamategeko we yajuriye kuri uyuwagatanu