Iremezo

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza mu mibonano mpuzabitsina (agasohora) n’uwo bari kuyikorana.

Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’ubugumba bw’abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe ibyo biribwa wakwibandaho.

Dore ibyo biribwa ni ibi bikurikurira:

1. Inyama y’iroti

Inyama y’iroti burya iza ku mwanya wa mbere mu ikorwa ry’amasohoro ari naho akenshi uzasanga abaganga bategeka abagabo bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amasohoro ngo bajye birira inyama y’iroti. Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza. Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.

2. Tungurusumu

Abahanga mu by’ubumenyi bujyanye n’imyororokere, basanze burya tungurusumu igira akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro. Binyuze mu bushobozi buhambaye iba ifite ibyitwa allicin na organosulfur byorohereza itembera ry’amaraso mu bice by’imyanya myibarukiro, bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3. Ibirungo byo mu bwoko bwa tangawizi

Ubushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi bwakorewe muri kaminuza yo mu majyepfo ya Illinois, bwasanze bifasha mu ikorwa ry’amasohoro. Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri ibi birungo bubinyujije mu kinyamakuru Journal of Urology bwasanze 60% by’abagabo bavuwe hakoreshejwe ibi birungo nyuma y’ibyumweru 16, byabafashije kongera umurego w’igitsina cyabo.

4. Inzuzi

Inzuzi rero dusanzwe tuzi ko zikomoka ku bihaza, zikungahaye ku musemburo witwa phytosterols, ufasha cyane ku rwego rwa prostate na testosterone bishinzwe ikorwa ry’amasohoro. Izi mbuto kandi ngo zigira akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu aho twavuga nko korohereza itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.

5. Umuneke

Umuneke burya ni urubuto rukunzwe gukoresha n’abantu benshi nyuma yo gufata amafunguro. Ariko n’ubwo bimeze bityo hari ababikora kuko uba ubaryoheye, abandi bakumvako bibafitiye akamaro nyamara batanagasobanukiwe, umuneke rero ukaba ugira akamaro gakomeye mu ikorwa no kongera amasohoro y’abagabo.Si ibyo gusa kandi kuko unafasha cyane mu gihe cy’imibonano kuko wifitemo vitamin B iri mu bituma igitsina cy’umugabo gifata umurego.

6. Amafi

Amafi nayo yigiramo ibyo bita Omega-3 ituma amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri w’umugabo ndetse no kwihuta ari nabyo bituma amasohoro akorwa neza ndetse bigatuma umugabo arushaho gushaka no kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina kuko amaraso aba atembera neza.

Ubufasha ku bagabo bagira iki kibazo cy’amasohoro make

Ni byiza gukurikiza inama twagiriwe n’abahanga mu by’ubuzima ndetse n’imirire kugira ngo amasohoro abashe gukorwa neza, gusa nanone hari abagabo baba barasanze bafite icyo kibazo cyo kugira amasohoro make.Ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire z’umwimerere zifasha gukorwa kw’amasohoro ndetse n’intangangabo zuzuye kandi zimeze neza,iyo miti n’inyunganiramirire birizewe ku rwego mpuzamahanga,kuko bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka Food and Drug Admnistartion (FDA).Muri zo twavugamo nka: Vig Power Capsule ,Zinc tablets, Vitamin E capsule, Garlic oil Capsules, Multivitamin Capsules, …….Nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje.

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *