IBUKA yasabye ko kubakira abarokotse Jenoside byihutishwa
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA wasabye inzego bireba kwihutsiha ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside kuko umubare w’abakeneye ubwo bufasha utajyanye n’ikigero bikorwaho.
Ibi byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba IBUKA yateraniye i Kigali ku itariki ya 10-11 Gashyantare 2024.
Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko abatishoboye bakeneye ubufasha bw’imibereho mu Gihugu bakiri benshi ariko umuvuduko bikorwaho ukaba udahagije ngo bose bagerweho vuba.
Ati “Kugeza ubu ukurikije umuvuduko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biriho, usanga hadafashwe izindi ngamba nshyashya byazafata igihe kirekire. Ingengo y’imari ikoreshwa ku rwego rwa buri karere turayizi, aho usanga umubare w’inzu zubakwa buri mwaka uri hasi kandi tuzi ko aho kuba n’ibyo kurya biri mu bikenerwa by’ibanze.”
Dr Gakwenzire yasabye ko hakorwa igenamigambi rishya kuri icyo kibazo kuko bishobora gufata imyaka igera muri 15 ngo abakeneye ubwo bufasha bose babe babubonye.
Muri iyi nama y’Inteko Rusange kandi IBUKA yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bemeje ko ahakuwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye kujya hashyirwa ikimenyetso cy’urumuri gisanzwe gikoreshwa mu kwibuka, mu rwego rwo gusigasira ayo mateka no guha agaciro abahaburiye ubuzima.
Abahagarariye IBUKA mu turere bavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byegereje ariko ko bakwiye gushyiramo imbaraga by’umwihariko bitewe na gahunda zikomeye zihari muri uyu mwaka.
Bavuze ko kuba imyiteguro y’Amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga amategeko bizahurirana n’ibikorwa byo Kwibuka mu duce tumwe na tumwe ari yo mpamvu bakwiye kongerwamo imbaraga bafatanyije n’inzego z’ibanze kugira ngo byombi bizagende neza.
Mu ijambo risoza iyi nama, Dr Gakwenzire Philbert yashimye cyane ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwabagaragarije ubufatanye bukomeye mu kwita ku bacitse ku icumu, gutanga ubutabera ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
IBUKA yashinzwe mu 1995 ikaba irimo imiryango yigenga iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside isaga irindwi. Ikorera mu Rwanda ndetse ikagira n’amashami mu bihugu icyenda byo ku Mugabane w’u Burayi.