Ibyemezo 10 byafatiwe mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango rifite insanganyamatsiko igira iti:’ “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’’
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 400 ryabanjirijwe n’Inteko Rusange y’uyu muryango yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame.
1. Kongera Imbaraga mu gukangurira Abayobozi mu nzego zose n’Abayobozi b’amadini by’umwihariko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu miyoborere y’abo bashinzwe, kwita kuri gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka, bakubaka umuntu wuje umutimanama n’umutimamana;
2. Abayobozi mu nzego zinyuranye bakwiye kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage aho batuye, aho bakomoka, no gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere (giving back to the community);
3. Kuvugurura imikorere y’lhuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa;
4. Kongera imbaraga muri gahunda zo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no gukumira ko gikomeza kuba uruhererekane mu babyiruka;
5. Gushyiraho gahunda zitegura urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu buzima bwa buri munsi, gukomeza umurage w’ubudaheranwa no gufata inshingano zo kubaka Igihugu mu cyerekezo cy’u Rwanda twifuza;
6. Gushyiraho gahunda ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubashishikariza kubana n’abandi mu mahoro, no gutegura umuryango nyarwanda kubakira;
7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kwigisha amateka y’u Rwanda, by’umwihariko gufasha abato kumva neza aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’ingamba zo kugera ku Rwanda Twifuza;
8. Gukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, sosiyete civile guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura, mu Rwanda, mu karere duherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo;
9. Urubyiruko rwiyemeje kwakira inkoni y’ubutwararumuri, kwegera bagenzi babo (peer mentorship) bakigira ku mateka, bakiyemeza kurangwa n’imitekerereze ikwiye, kugira intego, guharanira kwigira no gukoresha amahirwe ahari, bagatera ikirenge mu cy’ababanjirije mu kubaka u Rwanda.
10. Intwararumuri twiyemeje kwagura imikoranire n’ibindi bigo (Platforms, Think Tanks) bifite mu ntego zabo kubaka amahoro ku rwego rw’Igihugu, mu Karere turimo, no ku rwego mpuzamahanga (nk’urubuga “African Network of Think Tanks for Peace- NeTT4Peace” rwashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, n’izindi) hagamijwe kwagura imbibi z’Ubutwararumuri..