Iremezo

Ibyiza n’ibibi byo kubana n’umugore watandukanye n’umugabo wa mbere

 Ibyiza n’ibibi byo kubana n’umugore watandukanye n’umugabo wa mbere

Kubaka urugo no gushinga umuryango ni ikiciro cy’ingenzi mu byiciro by’imibereho ya muntu, uretse wenda abahisemo kudashaka no kubaka ingo ku mpamvu zabo zumvikana kandi zibanogeye ubwabo undi muntu atakwivangamo, abandi bose basigaye bagenda bafata umwanzuro wo guhitamo uwo bazabana ubuzima bwabo bwose basigaje kubaho.

Mu guhitamo uwo bazabana buri wese muri twe, hari ibintu by’ingenzi agenderaho kugirango we n’uwo yahisemo bazabashe kubaho no kubana neza mu byishimo no mu munezero udashira. Muri ibyo twavuga nk’imyitwarire, imyemerere, ibitekerezo, n’ibindi byinshi umuntu atakwiriwa arondora dore ko buri wese agira ibyo agenderaho bitandukanye n’iby’undi.

Nk’uko guhitamo neza uwo muzabana nk’umugore n’umugabo bigira umumaro ukomeye mu gihe kizaza, ni nako guhitamo nabi bigira ingaruka zikomeye mu gihe kiri imbere.

Muri sosiyete yacu kimwe n’ahandi hatari hake, usanga gushyingiranwa n’abagore bashatseho ariko bagatandukana n’abagabo babo bifatwa nabi; baba baratandukanyijwe n’urupfu cyangwa se izindi mpamvu. Ariko se gushyingiranwa n’abagore nk’abo ni amakosa? Guhitamo gutyo ni ukwibeshya?

Hari abagabo n’abasore bakunda kuba bashakana n’abagore batandukanye n’abagabo babo ba mbere, ariko mbere na mbere ni byiza ko babanza kumenya ibyiza n’ibibi byo gushakana n’umugore watandukanye n’umugabo ndetse bagasuzuma bakareba ko bazubaka umuryango mwiza.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga Namnak, tugiye kugaruka ku bibi n’ibyiza byo gushakana n’abagore batandukanye n’abagabo babo ba mbere ku mpamvu iyo ari yo yose.

 

Ibyiza byo kurongora umugore watandukanye n’umugabo

 

Abagabo benshi nyuma yo kugenzura imyitwarire n’ibindi bifuza kugenderaho bahitamo uwo bashaka kubana na we, ibyo kuba umugore yaratandukanye n’umugabo ntacyo biba bikivuze kuri bo, ahubwo bahita bihutira kumuhitamo nk’uwo bazabana nyuma yo kumushima, ahanini baba bagendeye ku ngingo zikurkira:

1.   Ugereranije n’umukobwa ukiri ingaragu, umugore wigeze umugabo aba akuze kandi yiteguye kubaka urugo, byashoboka ko afite imyaka mike ariko aba afite ubunararibonye yakuye mu rugo rwa mbere, ibyo bikaba ari na byo bituma aba akuze kandi yiteguye kubaka.

2.   Umugore watandukanye n’umugabo, mu buzima aba yita ku by’ingenzi, si nk’umukobwa utarashatseho akenshi urangazwa n’iraha ry’akanya gato n’ibindi bidafite umumaro, ibyo bituma umugore washatseho afata kandi agakomeza urwo rugo rushya.

3.   Umugore washatseho ntabwo yinjira mu rukundo rwa kabiri buhumyi, aba azi neza kandi asobanukiwe inshingano azagira muri urwo rushako.

4.   Umugore watandukanye n’umugabo aba afite ubushobozi bwo kugenzura urushako ashingiye ku bunararibonye bw’urushako rwa mbere, ugereranije n’umukobwa ukiri ingaragu.

5.   Umugore watandukanye n’umugabo, nta bibazo byo mizi ya mbere y’urushako agira no kutamenyera urugo nk’umukobwa ukiri ingaragu.

6.   Abagore batandukanye n’abagabo bitewe n’ikizere gike cyo kongera gushaka baba bafite, bituma batifuza ubukwe bw’igitangaza ahubwo bakanyurwa n’ibirori byoroheje.

7.   Bitewe n’ubunararibonye yagize mu rushako rwabanje, umugore watandukanye n’umugabo, ashobora kubanira neza umugabo mushya kurusha umukobwa ukiri ingaragu.

8.   Ugereranije n’umukobwa ukiri ingaragu, birashoboka ko umugore watandukanye n’umugabo aba afite imitungo igaragara binyuze mu rushako rwa mbere cyangwa mu kazi akora, bityo akunganira umugabo mushya mu bijyanye n’ubukungu.

9.   Birashoboka cyane ko umugore watandukanye n’umugabo, atakwaka inkwano z’umurengera mu rushako rushya, bityo bikamworohereza gutangira ubuzima mu rushako rwa kabiri.

 

Ibibazo bishobora kuza mu rushako n’umugore watandukanye n’umugabo

 

Gushyingiranwa n’umugore watandukanye n’umugabo, bishobora kugukururira rimwe na rimwe mu bibazo by’urushako; muri byo twavuga:

1.   Mu gushakana n’umugore watanye n’umugabo, ushobora kugorwa cyane no kukwizera, ko kwigarurira umutima n’ikizere cy’umuntu wakomerekejwe ni akazi katoroshye.

2.   Gushakana n’umugore ufite abana, bishobora kukugora cyane ugahura n’ibibazo byo kudahuza n’abo bana ku mpamvu iyo ari yo yose.

3.   Gushakana n’umugore watanye n’umugabo bidashyigikiwe n’imiryango, bikurura amakimbirane ya hato na hato mu mibereho n’imibanire yanyu.

4.   Ni amakosa akomeye kwegurira umugore watanye n’umugabo, inshingano zose z’urugo rushya.

5.   Kurongora umugore watandukanye n’umugabo, mu rwego rw’uko umufitiye impuhwe, ni bibi cyane kuko birangira akenshi na kenshi umugabo yicuza.

6.   Ikosa rikomeye cyane abagabo bakora nyuma yo gushakana n’abagore batandukanye n’abagabo, ni ukubibutsa ibijyanye n’urushako rwabo rwa mbere.

7.   Gushyingiranwa n’umugore watandukanye n’umugabo, akugereranya n’umugabo wa mbere, bikururira umubano wanyu mu bibazo bikomeye.

8.   Bamwe mu bagore batandukanye n’abagabo, bitewe n’ibibazo bahuye nabyo mu rushako rwabanje, bagira ibitekerezo bibi ku muryango w’umugabo mushya, gushakana n’aba bagore rero bishobora guteza ibibazo bikomeye iyo bidacunzwe neza.

Ese gushyingiranwa n’umugore watandukanye n’umugabo ni byiza cyangwa ni amakosa?

Icy’ibanze dukwiye kumenya ni uko gushyingiranwa n’umugore watandukanye n’umugabo, nta kibazo na gito kirimo, ariko ni byiza ko impande zose zigomba kubanza kugenzurwa.

Niba wifuza gushakana n’umugore wigeze gutandukana n’umugabo, ugomba kwita ku bintu bikurikira:

1.   Ugomba kwigengesera cyane kandi ukagenzura akantu ku kandi mbere yo kwinjira muri uru rushako.

2.   Wikwihuta cyane kandi ntukayoborwe n’amarangamutima, kuko kongera gukomereka bikururira ibibazo umugore watanye n’umugabo cyane cyane ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.

3.   Igihe bishoboka, egera abajyanama ubabwire ibijyanye n’urwo rushako byose; nk’impamvu yateye gutandukana kwa mbere ndetse n’ibyago bishobora gutuma habaho gutandukana kwa kabiri.

4.   Nyuma yo kumenyana by’ibanze, banza wihe igihe gihagije kandi na we umuhe igihe mbere yo gutera intambwe ikomeye.

5.   Niba mushaka gushyingiranwa, mugomba gupanga gahunda neza mukazishyira ku murongo kandi mukagisha inama.

6.   Umuntu utandukanye n’uwo afite mu ntekerezo ze(yaba uwatandukanye cyangwa ukiri ingaragu), ntabwo ari umugore mwiza kuri wowe, hitamo umuntu uhwanye n’uwo ufite mu ntekerezo zawe(uwujuje ibyo wifuza kugenderaho uhitamo).

7.   Ntuzigere na rimwe ufata icyemezo cyo gushaka umugore watandukanye n’umugabo, ku bwo kumugirira impuhwe, kuko izo mpuhwe ntizizaguhoramo, ahubwo uko ibihe bigenda bisimburana ni ko ugenda urambirwa.

8.   Ntuzigere na rimwe wibutsa uwo mwashakanye ibyerekeye urushako rwe rwa mbere.

9.   Icyo ugomba kuzirikana, ni uko umugore ufite abana, igihe cyose abana be bahora baza imbere, wowe ukaza bwa kabiri mu buzima bwe. Mbere yo kubana na we banza usuzumire hamwe na we umubano wawe n’abana be.

Umuntu watandukanye n’uwo bashakanye cyo kimwe n’abandi bose, afite uburenganzira bwo kongera kubaka no kubaka urugo, ariko bisaba kwitonda no kubanza kugenzura neza buri kantu kose, kuko iyo bitabaye ibyo agahitmo nabi, akongera gusenya bwa kabiri bimutera ibibazo cyane cyane bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe .

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *