Iremezo

Icyo ubushakashatsi buvuga ku itandukaniro ry’amarira y’abagabo n’abagore

Ubushakashatsi bugaragaza ko ab’igitsina gore bashobora kurira inshuro ziri hagati ya 30 na 64 mu mwaka, mu gihe ku b’igitsina gabo ziri hagati 5 na 17 mu gihe nk’icyo.

 

Ni ibyatangajwe n’Urubuga rwa American Psychological Assosiation rugaragaza ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 7.000 bo mu bihugu 37.

Gusa ubu bushakashatsi bwagiye butanga ibisubizo bitandukanye hagendewe ku mico y’ibihugu, kuko hari ibihugu bitemera umuco wo kugaragaza amarangamutima urira, cyane cyane ku b’igitsina gabo kuko hari aho bifatwa nko kugaragaza intege nke.

Ibi byatumye bugaragaza ko abana bo mu Bwongereza, Canada n’u Butaliyani barira cyane, mu gihe abana bo muri Danemark, u Budage no mu Buyapani bo barira gake gashoboka.

Icyo benshi mu babukoreweho bahuriyeho, ni uko umuryango mugari utorohereza abagabo ku bijyanye no kwirekura ngo bagaragaze amarangamutima yabo barira.

Ibi ntibyatunguye umuhanga mu by’imitekerereze, Chantal Heide wo muri Canada, akaba n’umujyanama w’abarambagizanya.

Heide atangaza ko ibi ari bimwe mu mpamvu zituma umubare w’abagabo bibasirwa n’agahinda gakabije wiyongera, kwishora mu biyobyabwenge kwabo no kubatwa na byo bikiyongera.

Ku bigendanye n’icyo abagore batekereza ku bagabo barira, ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1.500 bugatangazwa mu Kinyamakuru Global News, bwagaragaje ko abagore 95% bavuze ko bakunda abagabo birekura bakagaragaza amarangamutima yabo binyuze mu kurira.

Ni mu gihe ariko bugaragaza ko abagabo 29% iyo bashatse kurira, baba bumva byamenywa n’abagore babo gusa ntihagire undi umenya ko barize.

Umwe mu bagabo batandatu we, yizera ko abagore badakunda kubona umugabo arira, mu gihe ariko abagabo benshi bo bababazwa no kubona abagore barira.

Ibi ngo babiterwa n’uko mu byiyumviro byabo baba bumva ari inshingano zabo kurinda abagore cyane cyane ababo, ibituma iyo babonye umugore urira baba bumva batsinzwe mu kuzuza izo nshingano.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihuriweho cyane gituma abagabo n’abagore barira ari agahinda, ku kigero cya 58% ku bagabo na 60% ku bagore.

Ni mu gihe abagabo barizwa n’ibyishimo ari 11%, naho abagore bo bakaba 10%.

source:Igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *