Iremezo

Ikinyabiziga cya Perseverance cyohereje Amafoto adasanzwe yo kuri Mars

 Ikinyabiziga cya Perseverance cyohereje Amafoto adasanzwe yo kuri Mars

Ikinyabiziga kidasanzwe Perseverance cyoherejwe kuri Mars n’ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu by’isanzure, NASA, kikahagera mu kwezi gushize nyuma y’amezi arindwi y’urugendo kiri kohereza amafoto y’uko byifashe kuri uwo mubumbe.

Amafoto kiri kohereza ni ay’ahantu giherereye hafi y’aho cyaguye hitwa Jazero ku ntera ya kilometero 49 uvuye kuri koma (equateur) ya Mars ugana mu majyaruguru y’uyu mubumbe utukura.

Aya ni amwe mu mafoto cyohereje, mu gihe kiri guhiga ibimenyetso bito cyane bishoboka by’ubuzima, ibyaranze ikirere cyaho ndetse kigatoragura amwe mu mabuye yaho yakwifashishwa mu bushakashatsi.
Source: BBC

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *