Imico imwe n’imwe ishobora kwibagirana kubera icyorezo cya Covid19
Mu gihe hagiye gushira umwaka icyorezo cya Coronavirusi kigeze mu Rwanda, hari abavuga ko umuco babaye bawirengagije bitewe n’ingamba zo guhangana n’iki cyorezo cyorezo zagiye zifatwa. Urugero ni nk’umuco wo guhemba umubyeyi no kwerekana umwana ndetse no gutanga amasakaramentu anyuranye.
Kuva icyorezo cya Covid19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize, leta ikomeza gukora ibishoboka byose ngo ihangane nacyo ifatanije n’abaturage binyuze mu ngamba zitandukanye zigenda zishyirwaho.
Muri izo ngamba ziganjemo izituma abantu badahura ari benshi ndetse n’izindi z’isuku nk’imwe mu nkingi yafasha mu guhangana nayo, aho twavuga nko guhagarika ibirori byose bihuza abantu ku buryo bw’imbona nkubone, ubukwe, n’ibindi bitandukanye.
Bigitangira abenshi ntibiyumvishaga ko umwaka washira ariko uyu munsi iyo uganiriye n’abantu batandukanye hari abadatinya kukubwira ko babona aho bigeze bisa nk’aho bazabana n’iki cyorezo burundu, yewe byamaze no kubibagiza imwe mu mico bagiraga irimo nko kuba uwabyaye yarahembwaga, abandi bakabatirisha abana bitewe n’ukwemera kwabo n’ibindi.
Kuri ubu hari ababyeyi bamaze amezi menshi batarajya kwereka ababyeyi babo abana babo kubera icyorezo cya Covid19, mugihe ibi bitajyaga kuba iyo kiza kuba kidahari nk’uko bamwe muri bo babitangarije RadioTV10.
Umwe ati
“Umwana wanjye ubu afite amezi ane, oya ntago barampemba kubera ko nabyaye muri corona, nta bantu basurana ntago nabashije kumwerekana yaba ababyeyi banjye, na mabukwe ntibamuzi cyeretse abo tubana gusa.”
Undi ati:
“Umwana wanjye afite amezi atatu, sindamubatirisha kubera icyorezo cya Covid19, insengero zikaba zitabasha gukora, ubundi nari kumubatirisha afite nk’ukwezi ariko ntibyakunda kuko n’inzira zirafunze ubungubu.”
Aba babyeyi bavuga ko ubu kubera icyorezo byamaze kubagiraho ingaruka yewe ngo bibagiwe ibijyanye n’uwo muco yaba guhembwa nk’umubyeyi wabyaye cyangwa no kubatirisha abana hamwe n’ibindi bitandukanye.
“Ingaruka ni uko ndi njyenyine nta we ungeraho, nta n’uwansura, birambangamiye kuko umuryano wanjye utazi umwana wanjye, ubundi nari kuva kubyara abantu bakaza kunsura ndetse bakanampemba ariko nta n’umwe nigeze mbona”.
Abita ku bijyanye n’umuco n’imyemerere bagaragaza ko mugihe nta cyaba gikozwe ndetse n’icyorezo kikamara igihe kinini ngo yaba imwe mu mpamvu yikendera ry’imico imwe n’imwe.
Uretse ibi kandi n’ibikorwa bindi bisabanya abantu mu buryo bw’imbonankubone, nabyo byarahagaze. Abanyarwanda nabo bari bamenyereye guhuza urugwiro, basuhuzanya, bagahoberana, gusa ibi nabyo biri mu bibujijwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.