Imirimo yo kubaka Sitade Amahoro igeze ku 8%
Nyuma y’amezi 2 imirimo yo kubaka sitade Amahoro itangiye, inzego bireba zirizeza abakunzi ba siporo n’Abanyarwanda bose muri rusange ko mu myaka ibiri iri imbere iyi stade izatangira kwakira ibirori n’imikino itandukanye y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga nkuko biteganyijwe muri uyu mushinga.
Mu kibanza cya Sitade Amahoro i Remera imirimo y’ubwubatsi irarimbanyije, amajwi y’imashini kabuhariwe z’ubwubatsi zifasha abakozi kwihutisha imirimo niyo yumvikana muri iki cyanya.
Imirimo nyirizina yo kubaka iyi sitade yatangiye tariki 31 Kanama uyu mwaka ikaba igeze ku 8% ariko intego ikaba ari uko muri 2024 izaba yuzuye ndetse igatangira gukoreshwa ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zihariye zo kwihutisha imirimo.
Abafite imirimo itandukanye mu bwubatsi bwa sitade Amahoro ngo kuri bo ni ishema rikomeye n’amateka yo kugira uruhare mu iyubakwa rya sitade nkuru y’igihugu.
Uretse gukoresha abanyarwanda ku kigeranyo cya 90%, umushinga wo kubaka sitade Amahoro ni isoko rikomeye ku nganda z’imbere mu gihugu n’abafite ibirombe bya kariyeri n’imicanga, ibintu abashinzwe imyubakire y’iyi sitade bemeza ko nabyo bibafasha kwihutisha imirimo.
Sitade Amahoro izaba ifite umuzenguruko wa metero 800 n’uburebure bwa metero 30 utabariyemo igisenge ikazaba igeretse incuro 5, ni ukuvuga etage 5.
Eng. Haruna Nshimiyimana wo mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire ari nawe ukuriye uyu mushinga ashimangira ko iyi sitade izaba yujuje ibipimo byose bya sitade mpuzamahanga.
Avuga kandi ko n’ikibuga nyirizina nacyo cyubatswe bundi bushya.
Sitade Amahoro kandi izaba ifite imiryango n’ibyumba by’ubucuruzi bizakoreramo za resitora, amaduka n’ibindi bizatuma ikorerwamo no mu gihe nta mikino yahabereye.
Uretse sitade nini ifite ikibuga kizajya kiberaho imikino y’umupira w’amaguru, Rugby no gusiganwa ku maguru ku ruhande hazubakwa inzu y’imikino y’abafite ubumuga ndetse na sitade ntoya y’imikino y’amaboko, umushinga wose uzatwara miliyoni hafi 165 z’Amadorali ya Amerika.
source/radio rwanda