Iremezo

Imodoka zigendera ku migozi, izigendera ku byuma… Imwe mu mishinga igiye guhindura ingendo rusange muri Kigali

 Imodoka zigendera ku migozi, izigendera ku byuma… Imwe mu mishinga igiye guhindura ingendo rusange muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje kunoza uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu ngendo mu mujyi, harimo imodoka zigendera ku migozi zizwi nka ‘cable cars’ cyangwa izigendera ku byuma bishinze, aho kuba imihanda isanzwe.

Ni uburyo bujyanye cyane n’imiterere y’umurwa mukuru w’u Rwanda ugizwe n’imisozi, ku buryo usanga nubwo kuhubaka imihanda bishoboka, iyo bigeze ku buryo buteye imbere bw’ingendo nka gari ya moshi, bisa n’ibigoranye kuko hari ubwo byasaba gusatura imisozi, ugasanga birashoboka ariko birahenze cyane.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye IGIHE ko ubundi buryo bwari gushoboka bijyanye n’imiterere y’Umujyi wa Kigali, ari ukubaka imihanda ica hejuru mu kirere, ariko rimwe na rimwe ugasanga bitakigezweho.

Ati “Kunganira rero iyo mihanda dufite yo hasi, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, hari imishinga ibiri irimo gukorerwa inyigo ndetse zaratangiye, hari uwitwa ‘Cable Cars’ wa turiya tumodoka duca ku migozi, ariko dushobora no kongera uko isura y’Umujyi wa Kigali ugaragara mu bukerarugendo, iyo urebye imisozi dufite nka Jali, Mont Kigali, hariya Rebero, ubona ari imiterere iberanye n’utwo tumodoka.”

Undi mushinga uzwi nka PRT (Personal Rapid Transit) nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu hakoreshejwe utumodoka, kamwe gashobora gutwara abantu bane, batandatu n’akandi gashobora kujyamo abantu umunani, duca ku byuma.

Dr Nsabimana yakomeje ati “PRT ni umushinga mwiza rero kuko usanga unatwara ibikorwa remezo bidahenze kandi byoroshye, aho kugira ngo wenda ujye kubaka umuhanda uca mu kirere utwara inkingi za béton ziremereye, uriya mushinga wa PRT usanga ukoresha ikoranabuhanga ry’ibyuma bitaremereye.”

“Ibiganiro birakomeje haba hagati y’Umujyi wa Kigali, abo bashoramari ndetse n’ibindi bigo dusanzwe dukorana mu gutwara abantu nka Mininfra, RURA, ibiganiro bigeze kure ku buryo mu gihe kitarambiranye hashobora gukorwa inyigo y’aho hantu byibura uwo mushinga ushobora gutangirira, ku buryo ubona bitanga icyizere.”

Ku bijyanye na Cable Cars, Umujyi wa Kigali ngo wari watangiye kuganira n’abashoramari, nubwo icyorezo cya COVID cyaje guhagarika umuvuduko w’ibiganiro, ariko ngo ubu umushinga ugeze ku rwego rw’inyigo.

Ntabwo ingengo y’imari PRT izakenera iremezwa, kuko izashingirwa ku nyigo kandi ngo bitarenze “uku kwezi kwa cumi ishobora kuba yatangiye ahantu hamwe na hamwe,” nk’uko Dr Nsabimana abisobanura.

Uburyo bwo gukoresha imihanda ihari

Uretse kwifashisha ubu buryo bushya mu gutwara abantu, mu kunoza ubwikorezi hanakomeje gutekerezwa ku mavugurura akomeye mu ngendo z’imodoka rusange, arimo kugabanya igihe abantu bamara ku mirongo bategereje imodoka, kugabanya igihe abantu bategereza za bus, kuzana bus zigezweho zishobora gutwara abantu benshi no gutuma abagenzi babona amakuru menshi ajyanye n’urugendo rwabo.

Dr Nsabimana ati “Umushinga waranogejwe, ariko nanone hakaza n’ikindi kintu twakwita ngo izo bus zo zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ibikorwa remezo byo birahagije? Kuko ushobora kuzana imodoka nyinshi ariko ugasanga ibikorwa remezo ntabwo bitunganyije neza.”

Mu rwego rwo gusaranganya ibikorwa remezo bihari, hakomeje gutekerezwa uburyo imihanda imwe yajya iharirwa imodoka rusange zitwara abagenzi, nko mu masaha y’igihe bajya cyangwa bava ku kazi.

Ati “Ngira ngo mu minsi mike hashobora no kuzabaho kureba wenda mu Mujyi wa Kigali, uburyo habaho inzira ahantu hamwe na hamwe yaharirwa bus mu masaha runaka, yaba ari aya mu gitondo abantu bajya mu kazi cyangwa se bava mu kazi, icyo nacyo kirimo kirarebwaho.”

Ni gahunda avuga ko umunsi yashobotse izunganira abantu cyane, kuko muri iki gihe hari ubwo usanga nk’imodoka itwaye abagenzi 50 mu buryo rusange, yaheze hagati y’imodoka bwite z’abantu bake cyane.

Dr Nsabimana yakomeje ati “Hari ahantu hamwe abantu bamaze guhitano hazitabwaho mu kureba ko iki kintu gishobora gukorwa kikagenda neza, kuko mu Mujyi wa Kigali nubwo tugenda twubaka imihanda, turacyafite imbogamizi kuko ziriya modoka zitwara abagenzi zikibyigana n’izindi.”

Ubwo buryo buzwi nka Dedicated Bus Lane, biteganywa ko mu minsi iri imbere buzatangira kugeragerezwa mu mihanda iba ifite inzira enye, ni ukuvuga ushobora gucamo imodoka ebyiri igenda, n’ebyiri zigaruka.

Uretse ubwo buryo butekerezwaho, harimo no gushakwa ubundi buryo buhoraho ku buryo habaho inzira ihoraho y’imodoka zitwara abagenzi, Bus Rapid Transit, BRT.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imbanzirizamushinga ya BRT yarangiye, ku buryo hagiye gukurikiraho mu minsi ya vuba inyigo yaguye, igaragaza mu buryo busobanutse uko uyu umushinga washyirwa mu bikorwa.

Mu rwego rwo kuvugurura ingendo rusange muri Kigali, hateganywa kuzana mu murwa imodoka nyinshi zitwara abagenzi kandi zigezweho, bikazajyana no kuvugurura ahategerwa imodoka, cyane cyane gare ya Nyabugogo.

SOURCE :IGIHE.COM

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *