Iremezo

Impapuro zisaga 4000 ni zo zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora

 Impapuro zisaga 4000 ni zo zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora

Impapuro zisaga 4,800 ni zo zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  yatangaje ko zamaze gutunganywa ndetse biteguye kuzigeza ahazatorerwa hirya no hino mu gihugu.

Habamenshi Theoneste ufite ubumuga bwo kutabona atuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mu matora aheruka ya 2017 yatoreye mu Mujyi wa kigali akoresheje inyandiko y’abatabona, ariko ngo hari bagenzi batuye mu Ntara biganye bamubwiye ko izo nyandiko zitahageze.

We ba bagenzi bafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi gutaha kwa 7, bazafashwa noneho impapuro zifashishywa n’abatabona zikagezwa no mu Ntara zose.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza avuga ko bi byose basaba byitaweho, bityo ngo nta wukwiriye kugira impungenge.

NEC ivuga ko abafite ubumuga bwo kutabona batazi gusoma inyandiko izwi nka Blaille, bazemererwa kujyana n’ubafasha gutora ariko uwo muntu ngo akaba ataragira imyaka 18 y’amavuko.

Ikindi ni uko abafite ubumuga muri rusange, ubu komisiyo yateganyije uko bazoroherezwa mu matora.

Juventine Muragijemariya

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *