Ingorane z’ufite ubumuga ubona ibyishimo iyo ari ku ishuri…COVID yamusubije inyuma
Irakoze Sylivie uvuka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza muri GS HVP Gatagara, avuga ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kiza, yazaga ku mwanya wa mbere, ariko ko ubumenyi yari afite bwasubiye inyuma cyane kuko atabashije gukomeza kwihugura. Ngo yari arembejwe n’amagambo mabi yo mu muryango.
Avuga ko mu gihe bamaze batiga, abanyeshuri muri rusange byabagizeho ingaruka ariko ko hari izihariye ku bana bafite ubumuga.
Yagize ati “Amezi yose nyamaze ntaho mbona nigira nk’abandi, ku ishuri mba mfite agatebe n’akameza nkoresha kugira ngo nandikishe amano, iwacu rero ntibyari gukunda, ndetse usanga iwacu bambwira ngo n’abana bazima ntibabona ibikenewe byose nkanswe jyewe mfite ubumuga nkagira no kwandikisha amano.”
Irakoze avuga ko bitewe n’ubumuga bwe, se yatandukanye na nyina amuziza ko abyara abana bafite ubumuga, akavuga ko byamugizeho ingaruka kuko abo mu muryango we bakomeje kumubwira amagambo mabi amukomeretsa.
Irakoze ati “Buri gihe numva nava mu ishuri kuko ababyeyi baba bambwira ngo ntacyo nzamara ndetse banyita amazina mabi, gusa ngira amahoro iyo nje ku ishuri kuko mpahurira n’abo duhuje ubuzima.”
Basekabandi Samuel wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye we avuga ko bitewe no kutabona uburyo akurikira amasomo mu rugo, asigaye abona abandi basubiza mwarimu we akabura icyo avuga kuko asa naho yagarutse ahera ku busa.
Avuga ko muri kiriya gihe bari mu rugo, hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana gukomeza kwihugura mu masomo ariko ko nta buryo bwashyiriweho ibyiciro byihariye nk’aba bafite ubumuga.
Gatari Jean Baptiste uyobora iri shuri GS HVP Gatagara ryigamo na bamwe mu bana bafite ubumuga, avuga ko bitewe n’igihe abana bamaze mu rugo kubera ingaruka za COVID-19, bagarutse barasubiye inyuma.
Yagize ati “Hari bamwe biga ariko bakanavurwa, byatumye kubera kumara igihe kinini iwabo basubira inyuma mu masomo ndetse kubera batabonaga na bwa buvuzi, hari uwari utangiye kujya ahaguruka akagenda yigenza ariko yagarutse ongera gukenera gukoresha igare.”
Gatari avuga kandi ko bamwe muri aba bana bakomoka mu miryango itishoboye rimwe na rimwe inarangwamo amakimbirane ku buryo bigira ingaruka kuri bariya bana baba basanganywe banafite ibibazo byihariye.
Gs HVP Gatagara ni ikigo cyigamo abanyeshiri 744 harimo 247 bafite ubumuga bw’ingingo na 28 bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge.