Ishusho ya Nyabugogo ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo – Amafoto
Ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo izamara iminsi 15, i Nyabugogo urujya n’uruza ruracyari rwose. Abantu bari kujya muri gahunda zitandukanye hakaba hari n’abo ingamba zafashe batari mu ngo zabo.
Muri Gare ya Nyabugogo abaturage ni benshi bashaka kwerekeza mu ntara zinyuranye bakaba barimo koroherezwa gutaha. Hari imodoka zibafasha kujya aho bagana.