Jay Polly yakoze igitaramo i Dubai nyuma y’inkuru yavugaga ko kitakibaye
umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda yakoreye igitaramo i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma y’inkuru zakibanjirije zivuga ko cyahagaritswe
Ejo mu gitondo nibwo IGIHE yari yavuganye Kaganda Kassim uhagarariye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, avuga ko igitaramo cya Jay Polly cyahagaze kubera ko abagiteguye batari barabibamenyesheje.
Ati “Ababiteguye na Jay Polly nyir’izina ntabwo bigeze bamenyesha ambasade cyangwa se diaspora, ubuyobozi bwa Ambasade na Diaspora twaracukumbuye dusanga ibyo bintu bibujijwe.”
Abateguye iki gitaramo bo bashyize hanze itangazo bavuga cyahagaze kubera COVID-19.
Gusa nyuma uyu muyobozi yongeye kuvuga ko baje gusanga atari ngombwa ko iki gitaramo gihagarara, kuko cyabereye mu kabyiniro, ahantu hanini kuruta uko babitekerezaga.
Ati “Hari habayeho ikibazo. Navuganye n’abajyanama be ansobanurira ibyo bashaka gukora, ntabwo igitaramo batubwiraga nk’icyo twatekerezaga ntabwo ari ko kimeze. Ni akabari kari aho, ni kwa kundi abantu basohokera ahantu. Ntabwo ari ibintu bikomeye cyane. Amakuru bari baduhaye twari tuzi ko ari sosiyete yamuzanye. Twabonye ko ari ikintu gishobora indi sura, n’Ambasaderi aravuga ngo reka tubihagarike, ariko twasobanukiwe.”
Jay Polly nawe yashyize hanze ubutumwa abwira abantu ko gahunda y’iki gitaramo cye ikomeje.
Mu butumwa bwe yagize ati “Amakuru mwumvise si yo, igitaramo kirahari. Ndatumira abantu bo mu Rwanda, Kenya, Burundi n’abandi bo muri Afurika y’Iburasirazuba. Nta muntu wahagarika umu-rasta.”
Iki gitaramo cyiswe East African Night cyatangajwe mu buryo butunguranye. Cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo byari kuba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.
Uyu muraperi yerekeje i Dubai avuga ko ajyanywe na gahunda zo kurangura ibyuma bya studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali. Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).
Studio Jay Polly agiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano .
Source : Igihe.com