Iremezo

Kaminuza y’Abangilikani East African Christian College ije kugabanya abavugaga ubutumwa kubw’umuhamagaro gusa

Nahisemo kwiga Ibijyanye niyobokamana kuko hari abayobwaga abaturage

Aya namagambo y’umwe mubapasitoro bo mu itorero Anglican mu Rwanda ,uvugako yitegereje akareba aho atuye mumabyirukaye,agasanga hari abakora umurimo w’Imana basa nkabigisha ibiyobwa Rubanda maze ahitamo kugana ishuri akiga amasomo y’iyobokamana
Ati “njyewe natangiye Nyobora ikanisa iwacu muri Ngororero,gusa nari narize icungamutungo Muri kamunuza,ubwo rero abayobozi bakuru babona mfite umugamagaro;bangira Pasotoro ,mbona ariko ngomba kwiga iyobokama.”
Avugako kuva yatangira kwiga iyoboka mana muri Kaminuza byamufashije cyane kuko ngo uwize iyobokamana yigisha inyigisho ziyobokamana ariko akazijyanisha nibyateza imbere abaturage Pasiteri Harerimana Marc, ni umushumba wa Paruwasi ya Gisakura muri Diyoseze Angilikani ya Cyangugu. Ari kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Théologie.
nawe avugako nyuma yo kuba yaratangiye kwiga iyobokamana Muri Kaminuza ya East African Christian College yiteze kuzamura ubumenyi Bw’Ijambo ry’Imana , akanagabanya inyigisho z’ubuyobe. Zihabwa Rubanda kndi ngo yarahindutse cyane bityo ngo yiteguye no gukomeza kwigisha abakirisitu inyigisho ziboneye kandi zijyanye nibyo azakura muri iyi Kaminuza
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya East African Christian College, Prof. Viateur Ndikumana,.
Bihaye intego yo kurandura abigisha inyigisho zubuyobe bitewe nukutagira ubumenye maze bahita abafata icyemezo cyo gushinga Kaminuza yigisha by’umwihariko ibijyanye n’iyobokamana.
Ati “Twashakaga gusubiza ikibazo cy’abapasiteri benshi bari mu itorero ryacu no mu yandi badafite ubumenyi buhagije kandi ugasanga amatorero arimo aragenda ashingwa aba menshi. Twifuje gusubiza icyo kibazo, ishuri turarivugurura turyubaka neza.”
Yavuze kandi ko , bashaka guhangana n’abatanga inyigisho z’ubuyobe ahanini kubera ubumenyi buke, bakabikora babazamurira urwego rw’ubumenyi n’imyumvire.
Ati “Mwagiye mwumva inyigisho zimwe ziyobya abantu mu madini amwe n’amwe ndetse ugasanga hari inyigisho zihabanya n’icyerecyezo cy’amajyambere igihugu cyacu cyifuza kujyamo n’icyo amatorero afite. Mwibaze umuntu ubuza abantu kujya mu bitaro kandi amatorero afite ibitaro. Kaminuza ya East African Christian College yitezweho guteza imbere abanyarwanda baba abo mu itorero Anglican Ndetse n’abandi bo muyandi matorero ,ibi ngo babihera kukuba RGB iherutse gusaba abayobozi b’amadini n’amaterero mu Rwanda ko tamuntu uzongera kwigisha Munsengero nk’umushumba atarize ibijyanye niyobokama.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko gutaha iyi kaminuza ari umusanzu ukomeye Itorero Angilikani ritanze ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Iyi kaminuza ni inzozi zuzuriye igihe kandi gikwiye kuko Itorero rya Angilikani ryayifuje kera. Uyu munsi turayifunguye […] ni ugukura kw’itorero. Ni ishuri rigiye gufasha itorero kuzuza inshingano mu buryo bw’ubuzima, bw’uburezi no mu buryo bw’ivugabutumwa.”

Iyi Kaminuza ifite amashami arimo Iyobokamana, Uburezi n’Imicungire y’Ubucuruzi n’Ubukungu (Faculty of Business Management and Economics).kuri Ubu itangiranye abanyeshuri bagera kuri 250 kandi ngo si abo mu itorero ry’Anglican gusa ahubwo ngo nabo muyandi matorero yo mu Rwanda hakiyongeraho nabazaturuka mubihugu bitandukanye by’Africa magingo aya hari abaturutse mubihugu 6 by’Africa

Aya namagambo y’umwe mubapasitoro bo mu itorero Anglican mu Rwanda ,uvugako yitegereje akareba aho atuye mumabyirukaye,agasanga hari abakora umurimo w’Imana basa nkabigisha ibiyobwa Rubanda maze ahitamo kugana ishuri akiga amasomo y’iyobokamana
Ati “njyewe natangiye Nyobora ikanisa iwacu muri Ngororero,gusa nari narize icungamutungo Muri kamunuza,ubwo rero abayobozi bakuru babona mfite umugamagaro;bangira Pasotoro ,mbona ariko ngomba kwiga iyobokama.”
Avugako kuva yatangira kwiga iyoboka mana muri Kaminuza byamufashije cyane kuko ngo uwize iyobokamana yigisha inyigisho ziyobokamana ariko akazijyanisha nibyateza imbere abaturage Pasiteri Harerimana Marc, ni umushumba wa Paruwasi ya Gisakura muri Diyoseze Angilikani ya Cyangugu. Ari kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Théologie.
nawe avugako nyuma yo kuba yaratangiye kwiga iyobokamana Muri Kaminuza ya East African Christian College yiteze kuzamura ubumenyi Bw’Ijambo ry’Imana , akanagabanya inyigisho z’ubuyobe. Zihabwa Rubanda kndi ngo yarahindutse cyane bityo ngo yiteguye no gukomeza kwigisha abakirisitu inyigisho ziboneye kandi zijyanye nibyo azakura muri iyi Kaminuza
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya East African Christian College, Prof. Viateur Ndikumana,.
Bihaye intego yo kurandura abigisha inyigisho zubuyobe bitewe nukutagira ubumenye maze bahita abafata icyemezo cyo gushinga Kaminuza yigisha by’umwihariko ibijyanye n’iyobokamana.
Ati “Twashakaga gusubiza ikibazo cy’abapasiteri benshi bari mu itorero ryacu no mu yandi badafite ubumenyi buhagije kandi ugasanga amatorero arimo aragenda ashingwa aba menshi. Twifuje gusubiza icyo kibazo, ishuri turarivugurura turyubaka neza.”
Yavuze kandi ko , bashaka guhangana n’abatanga inyigisho z’ubuyobe ahanini kubera ubumenyi buke, bakabikora babazamurira urwego rw’ubumenyi n’imyumvire.
Ati “Mwagiye mwumva inyigisho zimwe ziyobya abantu mu madini amwe n’amwe ndetse ugasanga hari inyigisho zihabanya n’icyerecyezo cy’amajyambere igihugu cyacu cyifuza kujyamo n’icyo amatorero afite. Mwibaze umuntu ubuza abantu kujya mu bitaro kandi amatorero afite ibitaro. Kaminuza ya East African Christian College yitezweho guteza imbere abanyarwanda baba abo mu itorero Anglican Ndetse n’abandi bo muyandi matorero ,ibi ngo babihera kukuba RGB iherutse gusaba abayobozi b’amadini n’amaterero mu Rwanda ko tamuntu uzongera kwigisha Munsengero nk’umushumba atarize ibijyanye niyobokama.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko gutaha iyi kaminuza ari umusanzu ukomeye Itorero Angilikani ritanze ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Iyi kaminuza ni inzozi zuzuriye igihe kandi gikwiye kuko Itorero rya Angilikani ryayifuje kera. Uyu munsi turayifunguye  ni ugukura kw’itorero. Ni ishuri rigiye gufasha itorero kuzuza inshingano mu buryo bw’ubuzima, bw’uburezi no mu buryo bw’ivugabutumwa.”

Iyi Kaminuza ifite amashami arimo Iyobokamana, Uburezi n’Imicungire y’Ubucuruzi n’Ubukungu (Faculty of Business Management and Economics).kuri Ubu itangiranye abanyeshuri bagera kuri 250 kandi ngo si abo mu itorero ry’Anglican gusa ahubwo ngo nabo muyandi matorero yo mu Rwanda hakiyongeraho nabazaturuka mubihugu bitandukanye by’Africa magingo aya hari abaturutse mubihugu 6by’Africa

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *