Iremezo

Kamonyi : Gitifu ngo yataye Kashi mu kabari

 Kamonyi : Gitifu ngo yataye Kashi mu kabari

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Kayenzi bavuga ko hashize ibyumweru 2 batabona serivisi nziza, bagashinja Gitifu w’Akagari ko yataye ikashi mu kabari.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko kuva taliki ya 26 Nzeli 2021 aribwo babwiwe ko iKashi y’Akagari yatakaye.

Bavuga ko amakuru bafitiye ibimenyetso ahamya ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco yayitaye mu kabari agiye kunywa inzoga nkuko babivuga.

Umwe muri abo baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati ”Dufite amakuru ko ikashi yayitaye mu kabari kuko akunda kunywa akarenza urugero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco ahakana ibyo aba baturage ayoboye bamushinja, avuga ko nta kashi yigeze avana mu biro, ko abayibye bashobora kuba ariho bayivanye.

Yagize ati”Ubu ibyiciro byararangiye, nta muturage turima serivisi kubera iyo mpamvu, usibye raporo z’Umurenge gusa duteraho ikashi.”

Nzaramba akekako mu bamutangaho ayo makuru harimo Umukuru w’Umudugudu aherutse kweguza mu minsi yashize.

Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent, yavuze ko  bandikiye uyu mukozi bamusaba ibisobanuro, kugeza uyu munsi akaba atarasubiza.

Ati”Ibyumweru bibiri birarangiye nta muturage ubona serivisi, twabimubajije mu nyandiko yanze gusubiza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo, akavuga ko bategereje raporo Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi azatanga.

Ati”Ikibazo kiracyari mu iperereza ibikurikiraho tuzabimenya.”

Bamwe mu bakorana na Nzaramba bavuga ko uyu yigeze guhagarikwa ku kazi kubera imyitwarire mibi, amara igihe kinini, mu myaka ishize nibwo yongeye gusubizwa mu kazi ku mpamvu batazi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *