Karongi :Impanuka ya Mini bus yahitanye 6
iyi mpanuka yabaye mukarere ka Karongi yabaye hagati y’imodoka ya Mini bus irimo abantu 24 yavaga i Rubengera igana Mubuga abantu 6 nibo bapfuye b, abandi bose basigaye barakomereka.
Iyi modoka ya mini bus itwara abagenzi, yarenze umuhanda ahazwi nka Bwishyura igwa mu manga mu ntera iri hagati ya metero 20-25.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Mucyo Rukundo yabwiye Primo.rw ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi kandi shoferi akaba yari yatendetse.
Shoferi ntiyapfuye ariko yakomeretse bikomeye.
Ahantu iyi mpanuka yabereye hasanzwe hari amakoni bityo umuvuduko ukaba ari wo watumye shoferi adashobora kuringaniza imodoka bituma irenga umuhanda.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi kuzirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye ari ubw’agaciro bakirinda umuvuduko. Abagenzi nabo ntibakwiye kwemera ko shoferi akora amafuti ngo atendeke babireba.