Iremezo

Karongi:uruganda rw’amazi rwimukanwa ruzakemura ikibazo burundu

 Karongi:uruganda rw’amazi rwimukanwa ruzakemura ikibazo burundu

Hagiye gushyirwa uruganda rwimukanwa rwa 2000m3 ruzakemura ikibazo cy’amazi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda Amb Gatete Claver ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa WASAC Eng. Aime Muzola basuye akarere ka Karongi muri weekend dusoje. Aba bayobozi barebaga ibikorwaremezo by’amazi muri aka karere.

Byagaragaye ko umujyi wa Karongi ukeneye amazi menshi agera ku 2500 m3 buri munsi, kubera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubukerarugendo bigaragazwa n’amahoteli amaze kuhubakwa, nyamara ubushobozi bw’uruganda rubaha amazi bwageraga kuri 1000 m3 ku munsi.

Nubwo hari imishinga minini yo kongera amazi muri Karongi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo na CEO wa WASAC basanze ari ngombwa ko hashakwa igisubizo cya vuba cyo gutanga amazi.

Hemejwe ko hagiye gushyirwaho uruganda rutunganywa amazi ariko rwimukanwa (Mobile Water Treatment Plant) rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na 2000 m3 ku munsi.

Urwo ruganda rugiye kuhashyirwa bitarenze ukwezi k’Ugushyingo 2020 rwa 2000m3 ruzunganira urundi rwari rusanzwe rwa Kanyabusage rutanga 1000 m3 ku buryo ikibazo cy’amazi kizahita gikemuka mu buryo bw’igihe gito.

Mu gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye, hari umushinga munini wo kongera amazi muri Karongi, ahateganyijwe kuzubakwa uruganda runini ku mugezi wa Musogoro ruzatanga 7000 m3 ku munsi, no kubaka ibigega n’imiyoboro izakwirakwiza amazi mu baturage.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *