Kigali: Abantu 150 bafashwe bagenda nabi mu muhanda
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, ubwo polisi yatangizaga ubukangurambaga bwo gusobanura abakoresha umuhanda uburyo bwo kuwugendamo no kuwukoresha.
Muri ubu bukangurambaga hafashwe imodoka 36, moto 25, amagare 20 n’abanyamaguru 72 banyuraga mu ndabo n’ahandi hatemewe ndetse abafatwaga bose bashyirwaga ahantu hamwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda uburyo bwo kuwugendamo n’uburyo bawukoresha.
Yagize ati “Kubera ko iki gice cy’umuhanda uva kuri Rond Point hano Sonatubes n’igice cy’umuhanda ujya ku kiraro cya Bugesera ugaruka Gahanga, byagaragaye ko hari aho bakunze guca mu ndabo kuko umuhanda utarakorwa. Wari umuhanda umwe ufite ibisate bibiri ariko umaze gukorwa uza kurenga ibisate bibiri.”
Yongeyeho ko bahisemo gukora ubu bukangurambaga nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu batari bahinduka mu mitekereze yo gukoresha iyi mihanda ku buryo bigaragara ko bagorwa no kuyikoresha.
Bamwe mu bafashwe bagenda nabi mu muhanda, bavuze ko batazongera bashishikariza bagenzi babo kujya banyura ahantu hemewe mu kubungabunga ibidukikije.
Ngamije Felix yagize ati “Nanjye naciye ahantu hatemewe ariko ubu ntibizongera ni ukujya nubahiriza amategeko.”
Polisi yanaboneyeho gusaba abaturage gukoresha umuhanda uko wagenwe no kwitondera ibimenyetso n’ibyapa biranga uko umuhanda ukoreshwa.
source/igihe.com