Iremezo

Kigali: Hari Abakoraga mu tubari, Bicuruza ngo babone ikibatunga n’imiryango yabo

 Kigali: Hari Abakoraga mu tubari,  Bicuruza ngo babone ikibatunga n’imiryango yabo

Bamwe mu bahoze bakora mu tubari ubu tumaze igihe dufunze kubera COVID-19, bavuga ko bahuye n’ingaruka zikomeye byatumye bamwe muribo bishora mu mwuga w’uburaya kugira ngo babone ibibatunga. Abemeye kuganira na RadioTv10, bavuga ko ari bwo buryo bwo kubona imibereho bari basigaranye n’ubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bakwiye kwegera ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bagafashwa.

Umwe muri aba batuganirije twahimbye Mukamunanira, ni umubyeyi w’abana 3; nta mugabo agira, inzu atuyemo aho bita Kanserege ayikodesha ibihumbi 40 Frw.
Uyu mubyeyi amaze imyaka 10 akora mu kabari, nyamara ubu twarahagaritswe none kugeza ubu nta kandi kazi arabona.

Mukamunanira yabwiye umunyamakuru wa RadioTv10 ko kubona ikimutunga n’abana be hamwe n’ubukode bw’inzu abamo ngo ni ikizabo gikomeye cyane.
Ngo kubera ibi bibazo, uyu mubyeyi yahisemo kujya aryamana n’abagabo batandukanye (kwicuruza) kugira ngo abashe gucuma iminsi.

Mu magambo arimo agahinda, yagize ati: “Nyine nikoreraga mu kabari none ubuzima bwarahindutse, ni inzara gusa, ubuzima bwarahindutse, hari n’uguhamagara, akagukoresha ubusambanyi, akaguha nk’icyo gihumbi kubera ko ufite abana ukemera kubw’abo bana, kugirango ubone icyo ubaha.”

Ibi kandi abisangiye na bagenzi be twabonye nabo bahitamo gusambana rimwe na rimwe, bagahembwa ibiryo.

Akomeza agira ati: “Ubwose wabigenza ute? Ubwo ibyo akubwiye nawe urabyemera, ntabwo uba uri umwana, nonese inzara ko ikoresha byinshi, ubwo nyine akubwirako agukeneye ntuba uri umwana maze ugatunganya ibyo agusaba, hari ukugirira neza akaguha icyo ushyira abana hari n’ukureka ukagenderaho ugatahira ibyo yatetse bihiye, kandi hari n’abandi benshi, bameze batyo, nonese ko utubari badufunze.”

Aba bakobwa bavuga ko bagerageje gushaka indi mirimo ituma babaho irimo akazi ko guhereza abafundi isima n’amatafari, ariko nabyo ntibibahire ngo kuko nako kabona umugabo kagasiba undi, ndetse ngo rimwe na rimwe basabwaga gutanga ruswa ngo bakabone.

Uyu nawe uri muri abo utashatse ko nawe imyirondoro ye ijya ahagaragara, yagize ati: “N’aho ujya barakubwira ngo utange ruswa, ubwose waba udafite n’icyo urya ukabona ayo utanga? Hari n’igihe umwemerera nyuma yazagusaba (ruswa ishingiye ku gitsina) ukamwima agahita akwirukana.”

Mu ibanga rikomeye, umwe mu bagabo twahaye izina rya NEMEYE, kubera ko atashatseko amazina ye atangazwa, ku mpamvu z’umutekano we, yiyemerera ko hari ubwo aha ibiryo bamwe mu bakobwa bakoraga mu tubari. Ibi ngo ntabwo abikora kubera impuhwe aba abafitiye, ahubwo ngo aba agamije ko baryamana.

Yagize ati: “Naramuhamagaye ndamubwira nti ko mfite igihumbi waza tukaryamana, ati nacyemera bitewe n’uko nta kazi mfit.”

Yakomeje agira ati: “Hari n’abo uha ibiryo gusa bakarya bakigendera, hari n’ukubwira ati: simbirira hano ndabijyana kuko mbana n’abandi, bimpereze mbijyane nabo bajye kuryaho.”

Inama y’Igihugu y’Abagore yo ivuga ko ku bufatanye n’ababahagarariye mu nzego z’ibanze, bagiye gushakisha amakuru ahagije kuri aba bakobwa n’abagore bakoraga mu tubari ariko inabagira inama yo gukorana n’izo nzego.

Uyu ni Fransine Mukakalisa perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore.

“Abo bakobwa icyo nababwira, ni uko gukora uburaya atari ingeso nziza. Nibegere abahagarariye CNF (National Women Council) mu nzego zo hasi batugezeho icyo kibazo ubundi dushake uko twabafasha ariko banabanje kwibumbira hamwe.”

Kuba hari abakoraga mutubari basigaye basambanywa bagahembwa ibyo kurya, Umujyi wa Kigali; ari na wo uherereyemo abari batunzwe no gukorera mu tubari ku bwinshi, ubu tukaba dufunze, bavuga ko kwishora mu busambanyi ataricyo gisubizo.

Uyu ni Umutoni Nadine Gatsinzi umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza:
“Ya gahunda twigeze gukora abantu bari muri guma murugo tukabaha ibikoresho by’isuku nibyo kurya, yarakomeje ubwo rero ndumva aricyo gisubizo cya mbere umuntu yabaha. Mur wego rw’umurenge nanone tugira gahunda yitwa finance services aho abantu bagenerwa amafaranga, ushobora kuyagurizwa uri umuntu umwe, muri koperative cyangwa ikimina, byose birashoboka.”

Raporo iheruka gushyirwa hanze mu kwezi kwa gatanu 2020 n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza imiterere y’umurimo mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, yerekana ko mumezi atatu ubushomeri bwiyongereye cyane mu gihugu.

Iyo raporo igaragaza imiterere y’umurimo mu Rwanda, igaragaza ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 13.1% muri Gashyantare. Muri Gicurasi bwageze kuri 22.1%.

NISR isobanura ko ubwiyongere bw’abashomeri bwageze ku 9% bwazamuwe n’ingaruka za COVID-19.
Kugeza ubu hari imirimo myinshi yabaye ifunzwe irimo abakoraga mu mahoteri, Souna, Piscine n’indi.

Birashoboka kandi ko mu gihe icyorezo cya COVID19 kitarabona umuti n’urukingo iyi mirimo yakomeza gufunga n’abayikoraga bakaguma mu bushomeri.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *