Iremezo

Kigali . Undi Mudepite Mu Nteko Y’u Rwanda YEGUYE

 Kigali . Undi Mudepite Mu Nteko Y’u Rwanda YEGUYE

Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin yabwiye Taarifa ko yeguye , ndetse ko ibaruwa w’ubwegure bwe yayigejeje ku buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko ariko ko atarasubizwa.

Yatubwiye ko impamvu yatumye yegura idashingiye ku businzi nk’uko biherutse kugendekera mugenzi we, ahubwo ngo ni uko muri Werurwe, 2021 yigeze kurenza amasaha yo kugera mu rugo, aza kubipfa na Polisi.

Hon Habiyaremye avuga ko icyo gihe yabigiyemo na Polisi bisa n’ibirangiye.

Icyakora ngo nyuma y’uko mugenzi we asinze bikabije bigatuma yegura, ya dosiye ya Habiyaremye yo mu mwaka wa 2021 abantu bongeye kuyizamukiraho ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “ Nyuma yo kubona ko ibintu bifashe indi ntera nanze gukomeza kuba intandaro y’impaka z’urudaca mpitamo kwegura.”

Ibyo avuga ko byatumye yegura, byari bimaze umwaka n’amezi icyenda bibaye.

Mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yari umwe mu Badepite b’Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere  ka Burera.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *