Madamu Jeannette Kagame na bagenzi be bagize OAFLAD bahuriye mu nama i New York
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, OAFLAD yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kurebera hamwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa gahunda wihaye ya 2019-2024.
Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bahuriye i New York kuko ariho hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe na ba Perezida batandukanye bo muri Afurika ndetse no ku Isi.
Iyi nama yahuje abagize OAFLAD yari igamije kurebera hamwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa gahunda wihaye igamije guha icyerecyezo gishya uwo muryango no kurushaho guteza imbere umugabane wa Afurika.
Iyo gahunda y’imyaka itanu ihera mu 2019 kugeza mu 2024. Iyi gahunda yatumye inshingano z’uwo muryango zongerwa, ziva ku kurwanya SIDA gusa uhinduka Umuryango w’abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).
Uyu muryango kandi wihaye inshingano zirimo guteza imbere iby’ubuzima bw’imyororokere no kwita ku babyeyi n’abana bakivuka, guteza imbere uburinganire no guha ubushobozi urubyiruko n’abagore, guharanira ubuvuzi bugera kuri bose, kwita ku mibereho myiza, kwita ku bafite ubumuga ndetse no kongerera inzego ubushobozi.
Umuyobozi wa OAFLAD akaba n’Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos yagaragaje ko nubwo intego uyu muryango wari wihaye zagiye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ukiri mu nzira nziza yo kuzigeraho.
Umuryango uhuza abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, OAFLAD (icyo gihe witwaga OAFLA), watangijwe ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri Afurika.
Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza OAFLA mu mwaka wa 2002.
Yanayibereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006, icyo gihe akaba yaratangije gahunda yo kwita ku bana hakorwa ibishoboka ngo barererwe mu miryango, mu bukangurambaga bwo ku rwego rwa Afurika bugira buti “Ita ku mwana wese nk’uwawe.”
source ;igihe.com