Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 b’Amavubi barimo na Kevin Monnet Paquet
Umutoza w’Ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 b’Amavubi bazifashishwa mu kwitegura ikipe y’igihugu ya Cape Verde mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2022.
Dore abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu:
Kimenyi Yves, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Olivier na Omar Rwabugili.
Ba myugariro:
Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombalenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Rusheshangoga Michel na Bayisenge Emery.
Abakina Hagati:
Niyonzima Olivier Sefu, Ngendahimana Eric, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Niyonzima Ally, Niyomugabo Claude, Nshuti Savio, Manishimwe Djabel na Rubanguka Steeve.
Ba Rutahizamu:
Byiringiro Lague, Sugira Ernest, Sibomana Patrick, Bizimana Yannick, Iyabivuze Osee, Mico Justin, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjiri na Kevin Monnet Paquet.
Rutahizamu Kevin Monnet Paquet ukinira ikipe ya St. Etienne yo mu Bufaransa, ni ubwa mbere azaba yitabiriye ubutumire bwo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma y’igihe yaranze gukinira u Rwanda.
Umutoza Mashami Vincent kandi yatangaje abandi bakinnyi batandatu bashobora nabo guhita bitabazwa mugihe hari ugize ikibazo muri bariya 37.
Abo bakinnyi ni:
Usengimana Faustin ukinira Police Fc, Ndekwe Felix wa AS Kigali, Iradukunda Eric wa Police Fc, Iradukunda Bertranda wa Gasogi United, Kalisa Rashid wa AS Kigali ndetse na Dany Usengimana wa APR FC.
Uyu mukino na Cap Verte uteganijwe ko uzaba mu kwezi gutaha kwa Cumi na kumwe.
U Rwandakugeza ubu mu itsinda rurimo hamwe na Mozambique, Cameroon na Cape Verte, ni urwa nyuma aho rufite ubusa ku manota atandatu.