Menya icyatumye wari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Yarasimbutse kwirukanwa muri 2019
Dr Mukeshimana Gérardine ntakiri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ni inshingano ubu zeguriwe Dr Musafiri Ildephonse wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, ndetse asa n’umaze iminsi abyitegura. Nubwo izi mpinduka zibaye ubu, habuze gato ngo zikorwe mu 2019.
Ubwo muri iki Cyumweru yari mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yavugiye imbere ya Perezida Paul Kagame ati “Mu buhinzi muduhe 10% by’ingengo y’imari y’igihugu, ibisigaye mubitubaze”. Nyuma y’iminsi ibiri, uwari Umunyamabanga wa Leta ubu ni Minisitiri.
Urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zikora ku buzima bw’abaturage, ndetse ubu ruri mu zijujutirwa na benshi kubera amapfa ari mu bice bimwe by’igihugu, ndetse ibiribwa byarahenze cyane ku isoko.
Mu gihe ibiciro muri rusange byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023 ugereranyije na Mutarama 2022, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%.
Ni ibintu byakubitanye n’umusaruro utarakunze kuba mwiza, bijyanye n’ibihe by’ihinga bitagenze neza kubera ibura ry’imvura.
Ibibazo bimaze igihe
Mu bihe bitandukanye, urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ntirwigeze rubura ibibazo kimwe n’izindi zose.
Icyakora hari bimwe byakomeje kugora benshi kubyumva: Umunsi umwe ugasanga ngo i Nyabihu bazinutswe guhinga ibitunguru kubera kubura isoko kandi i Kigali bihenze, ahandi ugasanga umuceli weze ku bwinshi wabuze isoko, nyamara ahandi abaturage bawukeneye.
Hakomeje kubaho ikibazo cyo kutabasha guhuza abaturage bafite umusaruro badafitiye isoko, n’abawukeneye.
Ni inshingano zitarebaga Minagri gusa, ariko ifitemo uruhare kuko yagombaga gukorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urugaga rw’Abikorera.
Abadepite babyinjiyemo, Dr Mukeshimana asimbuka umunsi wo kumukuraho icyizere
Mu mwaka wa 2019 Abadepite binjiye muri ibi bibazo biri mu buhinzi, ndetse batumiza Minisitiri Mukeshimana ngo atange ibisobanuro ku bibazo byari byaregeranyijwe. Icyo gihe yagombaga gusubiza mu magambo.
Byarangiye batanyuzwe n’ibisubizo bahabwa mu magambo, maze Minisitiri Mukeshimana asabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko, ngo wenda byakumvikana kurushaho.
Ibibazo yabazwaga byarimo ibyo kuba imbuto nyinshi zari zikomeje gutumizwa mu mahanga, kandi u Rwanda rwaragombaga kuba rwihagije mu bushakashatsi ku mbuto bitarenze mu 2020.
Harimo n’ibibazo byo kuba abahinzi bataboneraga inyongeramusaruro ku gihe, kuba ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi bukomeje gusatirwa n’imiturire, ibibazo byo kuhira, aho hari ibyuzi bimwe byacukuwe ku mafaranga menshi ariko ugasanga amazi atageramo, no kuba nta gahunda ihamye ihari yo gusarura, kwanika no guhunika umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Byongeye, Urwego rw’Ubuhinzi rwari rukomeje kudatanga inyungu, aho 60% by’abahinzi bagaragazaga ko bakorera mu bihombo, bitewe n’uko ibyo bahabwa ku musaruro ntaho bihuriye n’ibyo bashora.
Harimo kandi kuba hatangwa imbuto z’umuceli zihingwa mu gihugu kandi udakundwa nk’uturuka mu mahanga, cyane cyane uwa kigori, bikarangira uheze mu bubiko bw’amakoperative n’inganda ziwutunganya.
Uretse mu buhinzi, harimo n’ikibazo cy’igenamigambi rijyanye n’uko inka zitangwa zivugururwa, kugira ngo zitange umukamo uhagije, kuwukusanya no kuwushakira isoko, kugira ngo bigirire aborozi akamaro.
Ibyo bikiyongeraho ko u Rwanda rufite ibiyaga byinshi bishobora gukoreshwa mu bworozi bw’amafi, ariko ugasanga isamaki irya umugabo igasiba undi.
Raporo IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko ku bisubizo Minisitiri Mukeshimana yatanze ku bibazo 27, mu nyandiko, nabwo abadepite batanyuzwe.
Byatumye muri Mata 2019 hashyirwaho Komisiyo y’Igenzura yari igizwe n’abantu icyenda, ishinzwe gucukumbura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, mu gihe kitarenze iminsi 60, guhera ku wa 15 Mata 2019.
Icyo gihe yari ikuriwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari ukiri Umudepite.
Mu ibaruwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yandikiye Perezida Paul Kagame ku wa 5 Kanama 2019, yamwoherereje raporo y’iyo komisiyo n’imyanzuro yayo.
Ni raporo yagaragaje uruhuri rw’ibibazo, birimo ko ku bijyanye n’imbuto zikenewe mu gihugu, “nta politiki y’ubushakashatsi ihari, nta n’umurongo w’ubushakashatsi uhari uhamye, wagaragariye komisiyo.”
Byongeye, yasanze amasoko yo gukora ubuhumbikiro bw’imbuto “ahabwa abantu badafite ubumenyi bukwiye mu birebana n’imbuto z’indobanure.”
Nko ku bijyanye n’inyongeramusaruro, Komisiyo yasanze zitinda kugera ku bahinzi “kubera inzira z’imitangire y’amasoko, gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bazikura hanze no kuba babafitiye amadeni y’igihe kirekire”.
Hagaragaye kandi ko imishinga yo kuhira yizwe nabi kandi igashorwamo akayabo, hagaragara kudakorana n’inzego z’ibanze, intege nke muri gahunda yo gutunganya ibikomoka ku mata, kudaha agaciro ubushakashatsi n’ibindi.
Iyo komisiyo yanzuye ko nubwo Minisitiri Dr Mukeshimana yagaragarije abadepite ko hari ibyakemutse, ibindi bigafatirwa ingamba, “hari ibibazo bikomeye” bituma ibibazo biri mu buhinzi bidakemuka.
Umwe mu badepite yabwiye IGIHE ko mu myanzuro yasabwaga na bamwe harimo no kweguza Minisitiri Dr Mukeshimana, ariko uwo mwanzuro ntiwahurizwaho.
Ahubwo, mu myanzuro yashyikirijwe Perezida Kagame, Inteko yasabye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, “gushyiraho uburyo mpinduramikorere mu mikorere n‘imikoranire ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego, kugira ngo bigire impinduka mu mibereho myiza y’abaturage igihugu cyifuza.”
Ni igikorwa yasabwe gushyira mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu, kimwe no gufatira ibyemezo abagize uruhare mu yindi mishinga yakozwe nabi.
Icyakora, nyuma gato ya ya mezi atandatu hari impinduka zahise zikorwa, Minisitiri arasigara.
Dr Ngabitsinze wayoboye ya Komisiyo y’Igenzura yahise yinjira muri Guverinoma, muri Werurwe 2020 yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ngo abe yakosora ya makosa yose yagaragaje muri MINAGRI.
Muri Nyakanga 2022, Dr. Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, nayo yari yatunze urutoki bya bibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane ku ruhande rwo gucuruza umusaruro.
Umushyikirano warabihuhuye
Ibibazo biri mu buhinzi ntibirakemuka, ndetse uko bwije n’uko bukeye ubuzima burushaho guhenda, ibiribwa bikaba bike bitewe n’ibihe by’ihinga bitagenze neza, kubera izuba ryinshi ryavuye mu majyepfo y’igihugu n’uburasirazuba.
Ibi byongeye kwibutsa benshi ko hakenewe uburyo buhamye bwo kuhira imusozi, abahinzi bagashoka imirima batagomba kugendera gusa ku mvura yaguye.
Ibibazo mu bworozi nabyo biracyahari. Ubwo yari mu Umushyikirano ku wa Kabiri w’iki cyumweru, imbere ya Minisitiri w’Intebe [Perezida Kagame yari asohotse gato], Sebudandi Stephen wo mu Karere ka Kayonza, uyoboye ihuriro r’aborozi mu Karere, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe birimo uruganda rw’amata y’ifu, rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare.
Yakomeje ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma y’urwo ruganda, twebwe dusa nk’aho dufite ikizamini gikomeye cyane tugira ngo mudufashe kureba uko twagitsinda, cy’inka zifite umukamo uri hasi. Ntabwo ruriya ruganda twaruhaza amata, ari nako duhaza abanyarwanda amata, tugifite inka mu by’ukuri iyo ukoze impuzandengo usanga zitararenza litiro eshatu z’amata.”
“Icyo ni ikibazo gikomeye cyane, ntabwo ari igisubizo. Twifuzaga ko twabona uburyo dushobora kubona icyororo cy’inka ziteye imbere, zitanga umukamo nibura uri hejuru ya litiro 10, nibwo twabasha kugendana n’ibikorwaremezo mugenda mutwongerera.”
Yongeyeho ikibazo cy’inganda zikora ibiryo by’amatungo bihenze, “ndetse ubona bitarakorewe inka, ahari bikorerwa inkoko cyangwa ingurube, kuko ubaye ushaka kubigaburira inka ntabwo wagera ku cyo ushaka kugeraho cyane cyane ugaburira zino nka zikamwa amata makeya.”
Yanagaragaje ko “ubuvuzi bw’amatugo busa nk’aho budatanga icyizere”, kuko “imiti dukoresha mu bworozi ntabwo ari imiti itanga icyizere.”
Yasabye Perezida Kagame kubafasha kubona inka zitanga umukamo, “kuko twebwe aborozi turiteguye, ndetse dufite n’ubushozi bw’izo nka kuba natwe ubwacu twazigurira, ariko turazikura hehe, ese ziri hehe, twazibona hafi? Kuko kujya kure byo ntitwabibasha.”
Mu gusobanura, Minisitiri Mukeshimana yahereye ku buvuzi bw’amatungo, ati “ibyo avuga nibyo kuko cyane cyane imiti yica uburondwe igenda itakaza ubudahagarwa, biterwa akenshi no kutayikoresha uko yakagombye kuba ikoreshwa.”
Ku bijyanye n’icyororo, yavuze ko bamaze iminsi babikoraho, aho ku bufatanye n’uruganda rwa Inyange, aborozi bashaka icyororo gishya biyandikishije.
Mu gihe yari agisubiza, Perezida Kagame yahise yongera kwijira mu cyumba cy’inama muri Kigali Convention Centre.
Minisitiri Mukeshimana yakomeje anemera ko ibiryo by’inka bihenze, ariko hashyirwa imbaraga mu gutera ubwatsi.
Ibyo bikiyongeraho amanyanga Perezida Kagame yakomojeho ari mu gihingwa cya Chia Seeds, agirwamo uruhare n’abayobozi mu nzego zikomeye hafi ya zose.
Ni icyo yise tombola, kuko umuntu ashoramo amafaranga menshi yizezwa kuzunguka akayabo, bikarangira benshi bahombye.
Byarangiye Dr Mukeshimana, kera kabaye akuwe ku mwanya yariho kuva muri Nyakanga 2014.
source:igihe.com