Iremezo

Miliyari hafi 2 zigiye gukoreshywa mukubugangabunga icyogogo cya SEBEYA.

 Miliyari hafi 2 zigiye gukoreshywa mukubugangabunga icyogogo cya SEBEYA.

Sebeya ni Umugezi ufite isoko yawo mu karere ka Rutsiro ugatemba werekeza mu karere ka Rubavu, bikarangira wisutse mu kiyaga cya Kivu.

Mu bihe binyuranye, Sebeya yagiye yuzura igatera ibibazo bikomeye mu cyogogo cyayo, aho yagiye yangiza imyaka, amazu y’abaturage kubera imyuzure, ndetse n’amazi yayo agahora asa nabi kubera isuri ituruka mu misozi miremire y’uterere twa Rutsiro na Rubavu.

Mu guhangana n’ibibazo Sebeya itera, Leta y’u Rwanda, ibinyujije mu Kigo Gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Rutsiro hateguwe umushinga wo kubungabunga  icyogogo cy’umugezi wa Sebeya ndetse no kubyaza amazi yawo umusaruro ukwiye.

Mu kuwushyira mu bikorwa, hakaba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye ari byo:

  • Gukora amaterasi ateyeyo ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa Ha 507;
  • Gucukura imiyoboro y’amazi mu mashyamba ku buso bwa Ha 944.05;
  • Gutegura amaterasi yikora ku buso bwa Ha 271.10;
  • Kwita ku nkengerero z’umugezi zirindwa kwangirika kuri km66;
  • Gutera ibiti kuri buso bwa Ha 90.7;
  • No gusana aho umuhora w’umugezi wagiye wangirika.

Ibi bikorwa byose bikaba byitezweho kuzatanga akazi ku baturage batari bake aho magingo aya abasaga ibihumbi 5 bamaze guhabwa akazi mu materasi ari gukorwa mu mirenge ya Murunda na Nyabirasi.

Abaturage bavuga ko kuba icyi cyogogo cyigiye kubungwabungwa bizatuma batera imbere kubera imirimo  bazahabwa ,ariko ngo buzanabarinda guhura nimyuzure bajya bahura nayo.

Uyu mushinga ukaba utaganyijwe kuba warangiye mu gihe cy’imyaka 3, utwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda 1,984,012,611.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *