Iremezo

Minisante yagize icyo ivuga kuburangare bw’abaganga

 Minisante yagize icyo ivuga kuburangare bw’abaganga

Mu gihe bikunze kumvikana ko hari bamwe mu baganga bavura abarwayi nabi rimwe na rimwe bikaba byabaviramo uburwayi bwa burundu cyangwa se urupfu, hari abaturage bibaza uko uwamuganga arenganurwa mu buryo bw’amategeko.

Ese iyi ngingo ministeri y’ubuzima iyivugaho iki?, ese ni ayahe mategeko arengera umurwayi wahuye n’icyo kibazo?

Mu byumweru bitatu bishize nibwo Radio&TV10 yakoze inkuru ya Bizimana Reverien n’Uwimana Gratia, ni umwe mu miryango yahuye n’iki kibazo, aba kuva babyara umwana wabo mu myaka 6 ishize ,uyu mwana aracyagaragara nk’uruhinja, na gice na kimwe cy’umubiri we gikora neza, yihorera mu byuma byo kwa muganga.

Bizimana Reverien yaggarutse ku kibazo cy’umugore we agira ati”Umugore wanjye yagiye kubyara umuganga ntiyapima ibiro umwana agomba kuvukana birangira bamukanze umutwe ku buryo yavukanye ikibazo amaranye imyaka itandatu, ingingo ze zose ntizikora muri make yiberaho aracyameze nk’uruhinja kuva avuka”

Aba bahuje ikibazo na Mutavunika Drocelle nawe yamaze kubyara agahita aba palarize umubiri wose aho kugeza ubu imyaka ibaye ibiri abayeho muri ubwo buzima , kurya arira muri sonde , cyo kimwe no guhumeka ahumekera mu kuma kamucometse mu ijosi dore ko imyanya ye y’ubuhumekeero yangiritse.

Bizimana Reverien arwaje umugore we wagize ikibazo gikomeye akimara kwibaruka

Kazige  Bahati nawe yasobanuye ikibazo yahuye nacyo agira ati”Umugore wanjye yabaye gutya akimara kubyara, byaturutse kuburangare bwa muganga ngo wamubzae nabi ,bituma ajya muri coma nayo yayivuyemo, ahita aba palalyse umubiri wose”

Aba bose bahuriza ku cyita rusange cy’uko ubu burwayi bwaturutse ku burangare bw’abaganga, ndetse bagerageza kubaza uko bizabagendekera babura ubufasha dore ko kugeza n’uyu munota aribo bakomeza kwiyishyurira ibibagendaho byose.

Ni uburangare bw’abaganga ahubwo MINISANTE igomba kujya iza kwita kuri aba bantu dore ko abaganga babangije ari yo ishinzwe kubagenzura.

Aba bose baterwa agahinda n’uko bavuza bonyine aba bantu batanafitiye ikizere ko bazakira kandi ngo ibibazo bafite byaratewe n’abaganga.

Ku murongo wa telefoni twaganiriye na Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima ngo adusobanurire uko bigenda mu gihe habayeho iki kibazo.

Mu gutanga ubusobanuro kuri iki kibazo; Julien Mahoro Niyingabira yateruye agira ati”Ubundi iyo bigenze gutya habayeho amakosa hakorwa ipereza, hifashishijwe ibimenyetso bigaragara, hanyuma byagaragaza ko byaturutse ku burangare bwa muganga hakitabazwa inkinko akabiryozwa”

Ministeri y’ubuzima ivuga ko kuri ubu umuganga uteje ikibazo uwo yari ashinzwe kwitaho akorwaho ipereza ryagaragaza ko yagize uburangare mu kumwitaho akaba yakuriramo uburwayi budakira cyangwa ibindi byago, abiryozwa ku bwe hitabajwe inkiko, aho ashobora gucibwa ihazabu yo kwita kuri uwo muntu uba wahangirikiye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *