Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangarije IGIHE ati “akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”
Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda mu 2019. Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza ejo bundi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, atawe muri yombi.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.
Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.
Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.
IGIHE ifite amakuru ko mu bantu batanze ubuhamya muri RIB, harimo abakobwa biyemerera ko basambanyijwe na Ishimwe Dieudonné mu bihe bitandukanye.
Hari umwe bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe mu 2020, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda, uyu musore yamujyanye mu rugo rwe.
Ngo muri urwo rugo i Kanombe, Ishimwe yahise yinjiza uwo mukobwa mu cyumba cye, amwakiriza ikirahure kirimo inzoga, undi ayinyoye yumva irarura arayireka.
Yaje kumuvangiramo jus, arangije ngo azana urumogi yatekeye, amusaba gukururaho gake.
Amaze gusindisha uwo mukobwa, ngo yatangiye kumusoma, undi kuko yari yacitse intege, yagaruye ubwenge asanga Ishimwe yamusambanyije.
Umusore abonye ko yakoze amarorerwa ku muntu wataye ubwenge, ngo yamusezeranyije ibintu byinshi birimo kumurihira amashuri no kumufasha mu buzima busanzwe.
Ngo yanamwijeje ko azamufasha akegukana ikamba mu irushanwa rikurikiraho.
Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Bivugwa ko ibyo Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé.