Iremezo

Mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 ibigo by’indege byatangije ingendo zisorezwa aho zatangiriye

 Mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 ibigo by’indege byatangije ingendo zisorezwa aho zatangiriye
indege /photos internet

Nyuma yo kubona ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 zicyugarije Isi, ibihugu byinshi bikaba bikomeje gufungura ikirere cyabyo, ibigo by’indege byo hirya no hino ku Isi byatangije ingendo zitangirira ku kibuga kimwe cy’indege akaba ari naho zisorezwa. Ubu buryo bushya bw’ingendo bwahawe akazina ka ‘Flight To Nowhere’ abagenzi babukoresha bagura amatike y’indege nk’uko bisanzwe umunsi w’urugendo wagera bakajya ku kibuga cy’indege isaha z’indege bafasha zagera bakinjira. Bitandukanye n’izindi ngendo z’indege, aho indege ihagurukira ku kibuga kimwe igasoreza urugendo rwayo ku kindi, muri ‘Flight To Nowhere’ ho siko bimeze ahubwo indege itangira urugendo ikagenda inyura hejuru y’ibice nyaburanga bitandukanye, ari nako abayirimo bihera ijisho ibyiza bitandukanye nyuma urugendo ikaza kurusoreza kuri cya kibuga yahagurikiyeho. Ubu buryo bushya bwo kwinjiza amafaranga, ku ikubitiro bwatangijwe n’Ikigo cy’Indege cyo muri Taiwan, Eva Air ku wa 8 Kanama ubwo Isi yizihizaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo. Uru rugendo rwari rwahawe insanganyamatsiko ya ‘Hello Kitty’ rwatangiriye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya ‘Taoyuan’ giherereye mu Murwa Mukuru Taipei. Uru rugendo rwamaze amasaha atatu rwagiye ruca mu kirere cy’ibice bitandukanye birimo ibirwa bya Ryukyu, nyuma ruza kongera gusorezwa ku kibuga cy’indege rwari rwatangiriweho. Itike y’uru rugendo iri ku giciro cyo hasi yagurishwaga 180$ kandi zigurwa ku bwinshi ibintu byatumye umuvugizi wa Eva Air avuga ko bacuruje neza ari nayo mpamvu bahise bongera gutegura urugendo nk’uru mu cyumweru cyakurikiyeho. Nyuma yo kubona ibyakozwe na Eva Air, ibindi bigo by’indege nabyo byahise bitangira gutegura ingendo nk’izi. Mu bigo by’indege byahise bitegura ingendo z’indege nk’izi harimo China Airlines yarukoze ku wa 15 Kanama ruva Taoyuan. Qantas yo muri Australia nayo iherutse gutangaza ko igiye gukora urugendo nk’uru ruzahagurukira Sydney, rugakomereza mu kirere cy’imijyi nka Melbourne, Brisbane na Perth. Singapore nayo iherutse gutangaza ko mu kwezi gutaha ikigo cyayo cy’indege, Singapore Airlines mu kwezi gutaha kizakora ingendo nk’izi, mu buryo bwo gukomeza guhangana n’ibihombo bigenda biboneka mu bwikorezo bwo mu kirere kubera icyorezo cya COVID-19 Inyungu ku bakora ingendo nk’izi n’uko ziri kwinjiriza ibigo by’indege amafaranga mu gihe ingendo mpuzamahanga zitarasubukurwa mu bihugu bimwe na bimwe kandi zigatuma abantu bari bakumbuye ingendo zo mu ndege bongera kubona amahirwe ari nako batemberezwa mu bice bitandukanye. Nta mpungenge ko abakora izo ngendo z’indege bashobora kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko bose baba bapimwe ndetse n’iyo bagarutse ntibashyirwa mu kato kuko nta bundi butaka bw’igihugu runaka baba bakandagiyeho. Ku wa 15 Nzeri, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) cyatangaje ko COVID-19 izasiga ibigo by’indege bihombye agera kuri miliyari 84 $.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *