Iremezo

NCBA yafunguye ishami rishya Nyabugogo

 NCBA  yafunguye  ishami rishya Nyabugogo

 

Bank zubucuruzi zirasabwa kurushaho kwegereza abaturage serivise z’imari no kwimakaza ikoranabuhanga mu mikoreshereze ya konti.

Bank zikwiye kurushaho gutega amatwi abakiriya bakumva ibyifuzo byabo ndetse bakanabisubiza batabaryarya “Emmy NGABONZIZA
Bank zubucuruzi nizirushaho kwegera abaturage ntakabuza intego igihugu kihaye yuko mu mwaka  2024, nibura abaturage basaga 80%  bazaba bakoresha  ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, nukuvuga gukura amafaranga kuri telephone imwe wohereza kuyindi cyangwa gukura amafaranga kuri konti yawe iri muri bank wohereza kuri telephone igendanwa kandi bigakorwa ntakiguzi, bikagufasha kumenya kuyaha abo agenewe cyangwa kuyakoresha icyo wayateganyirije bitagusabye gutonda umurongo muri bank cyangwa ukayakura kuri telephone igendanwa ukayohereza kuri bank.ibi nibyagarutsweho numuyobozi w’akarere ka Nyarugenge bwana  Emmy NGABONZIZA ubwo yifatanyaga mu gufunguraga ishami rishya rya NCBA  bank imwe mu ma bank y’ubucuruzi akorera mu Rwanda,ikaba ifite inkomoko muri kenya

Nishami rishya ryafunguwe i Nyabugogo mu nzu y’ahazwi nko kumashyirahamwe, mu murenge wa kimisagara mu kagali ka nyabugogo.nishami rije ryiyongera kuyandi mashami 3, iyi bank isanganywe arimo downtown,Kigali height,ndetse na rwamagana.

Ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, congo,Tanzania, Côte d’Ivoire nibindi bitandukanye birimo n’urwanda kuko yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2016.

Bwana Emmy Ngabonziza umuyobozi w’akarere ka nyarugenge avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo gufasha abaturage mu iterambere ryabo cyane ko aka gace ari agace kubucuruzi ,

Avuga ko kandi hakiri ibibangamiye abaturage baba bafite umuhate wo gukora bakiteza imbere cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse nubwisumbuye, ariko kenshi iyo hatabayeho kuborohereza arabahunga, cyane   nkaho usanga bakigorwa no kubona inguzanyo kuburyo bwihuse mu ma bank atandukanye,kuko kugirango babahe inguzanyo ba basaba kuba hari igihe runaka bamaze bafuguje konti ndetse bakaba bafiteho amafaranga runaka kugirango bemererwe guhabwa inguzanyo, ndetse no mugihe bayihawe bakayihabwa ku nyungu iri hejuru .

Bityo bigatuma igihe ayihawe itagira icyo imumarira kandi aba ayifashe ngo yiteze imbere.ashima uruhare rwa NCBA BANK, mu gushyigikira iterambere ry’abacuruzi bato nabaciritse ngo  kuko kubona inguzanyo muri NCBA bisaba kuba warafunguje konti gusa .

Avuga ko kandi hari ikindi kibangamira amabanki y’ubucuruzi cyane cyane amabanki aba aje gukorera mu Rwanda bwambere,aho aza agakurikiza uko bakoranaga n’abatuye mu bindi bihugu bakoreragamo bityo nti babashe gukorana neza nabaturage, bityo abasaba kuzita kubaturage bo mu Rwanda kuko bakunda serivise inoze 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvugako bwaterwa ga impunge no kubona abaturage batandukanye (amatsinda) baba barishyize hamwe  bagabana amafaranga menshi muntoki mugihere runaka kandi bari ahantu hitaruye,bityo bagahora bahangayikishijwe n’umutekano wabo n’uwamafaranga yabo. Ubuyobozi bw’akarere bukagira inama abakora amatsinda atandukaye yaba ayo kubitsa no kugurizanya cg kwizigamira ku gana bank zikabafasha gucunga umutekano wamafaranga yabo ndetse bakazabafasha kuyagabana mu buryo bwiza mu gihe byaba bibaye ngombwa,bityo ngo kuba iyi bank yabegereye bizaborohera gukorana namatsinda bakayaha serivise

Bwana Emmy ngabonziza asaba bank gutega amatwi abaturage  bakumva imishinga yabo bakabafa gutera imbere kuko aribyo igihugu kifuza kuko abaturage bo biteguye kubagana,ikindi bakazarangwa n’ubunyangamugabo icyo umweretse nitibibe kugirango agusange ahubwo bigakomeza ukamufasha kugera kuri cyakindi yifuza.

Diane mukunde ni umuyobozi muri NCBA bank,avuga ko ari ukugirango bafashe abaturage batabitsaga muri bank babonaga bank ibari kure bategerezeko bank ishobora kubafasha kubitsa ndetse no kwiteza imbere harimo kubaha inguzanyo zo gutangira ibikorwa byabo ndetse no kwagura bisinesi kuburyo bworoshye harimo niyo kugura aho gutura,imodoka nibindi bikoresho bitandukanye

Kugeza ubu NCBA ifite abakiriya basaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana inani (2,800,000people),bakubiyemo nabasaba inguzanyo binyuze kuri telephone izwi nka mo cash kubufatanye na MTN Rwanda.

Mu mibare itangwa na BNR Ugereranije na 2020 na 2021,igaragaza ko  abafatabuguzi bishyurwa kuri terefone biyongereyeho 9% bava kuri 4,688.124 mu Kuboza 2020 bagera kuri 5,125.090 Ukuboza 2021, umubare w’abafatabuguzi ba banki zigendanwa wiyongereyeho 19% uva kuri 1.854.424 mu Kuboza 2020 ugera kuri 2,208.683 mu Kuboza 2021

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *