Iremezo

NCDA yasabye ibigo gushyiraho ibyumba abagore bazajya bakoresha bonsa abana ku kazi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), burasaba abayobozi b’ibigo gushyiraho ibyumba bifasha abakozi babo b’abagore mu konsa abana kuko kuba bidahari ari imbogamizi ku mikurire y’umwana.

 

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022 mu bikorwa byo gutangiza icyumweru cyahariwe konsa byabereye mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Ni icyumeru gifite insanganyamatsiko igira iti “Twongere imbaraga mu Konsa twigisha kandi dushyigikira ababyeyi ngo bonse uko bikwiriye.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, igaragaza ko mu Rwanda konsa ku buryo bukwiriye bigeze kuri 80%, imibare yaragabanutse kuko mu 2015 byari kuri 87%.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Girbert yatangaje ko mu byabiteye harimo no kubura kw’ibyumba bijyanye n’ababyeyi babona imirimo mishya ndetse na bamwe mu babyeyi bahugira cyane mu gushabika bakibagirwa ko bagomba konsa uko bikwiriye.

Ati “Uku guhuga gutuma bamwe mu bafite ubushake bwo konsa bagenda bagabanuka. Niba hari ababyeyi bagenda babona imirimo ni byiza cyane turabishima ariko ntibakibagirwe konsa abana babo kuko nabyo ari ingenzi.”

“Turashishikariza ibigo gushyiraho ibyumba bifasha abagore konsa kuko uretse no kuba bifasha umwana bituma n’akazi bagakora neza. Aho kuba ikibazo ahubwo dushobora kubona ibisubizo bikomatanije umubyeyi akabona akazi ariko akabasha no kubona uko yonsa umwana ku buryo bukwiriye.”

Munyemana asaba ababyeyi gushishikarira konsa abana babo ku buryo buhagije kugira ngo hirindwe ingaruka bashobora kuzahura nazo mu bihe bizaza birimo n’igwingira ry’ubwonko.

Konsa umwana bikubiye mu byiciro bitatu, birimo konsa umwana akivuka umubyeyi akiri mu bitaro mu minota 30 ya mbere yakererwa bikaba mu isaha ya mbere. Icya kabiri ni ukonsa mu gihe cy’amezi atandatu umwana ntacyo avangiwe noneho icya gatatu kikaba konsa kugeza nibura imyaka ibiri.

Umukozi ushinzwe kuboneza imirire mu bitaro bya Kibagabaga, Nyakayiru Natan, avuga ko nibura umubyeyi yagakwiriye konsa umwana inshuro umunani ku munsi bitabujije ko zanakwiyongera.

Ni ukubuga ko ari buri masaha atatu, kabone n’iyo umwana yaba asinziriye agomba gukangurwa akonka.

Nyakayiru ati “Impamvu ugomba kumukangura ni uko umwana ashobora kuryama amasaha menshi kandi amashereka aba yonse aba yamushizemo. Ikindi ni uko igihe cyose umwana aba ashaka konka umubyeyi agomba guhita amwonsa hatitawe ku nshuro yamwonkeje.”

Nyakayiru avuga ko mu bibazo bibahangayikishije ndetse bibangamira iki gikorwa cyo konsa ari abagore bo mu bice by’imijyi n’abandi bumva ko bateye imbere baba bumva ko batakonsa abana bayo kugira ngo imiterere y’imibiri yabo idahinduka.

Avuga ko babikora kugira ngo bagumane ubwiza bahoranye bakiri abakobwa ariko akabinenga avuga ko “umubyeyi adakwiye kugira iyo mitekerereze kuko aba yavuye mu cyiciro cy’ubukobwa yagiye mu cyo kuba umubyeyi.”

“Icyubahiro nk’icyo nakireke yumve ko umwana we ari we byose bye. Yego amabere arahinduka ariko sinumva agaciro ko gusigasira amabere umwana wabyaye akagucika.”

N’ubwo abagore basabwa konsa neza kandi mu gihe cyateganyijwe ntabwo ari inshingano zabo gusa kuko umwana agomba kwitabwaho n’ababyeyi bombi, hirindwa ibibazo bishobora gutuma umugore abura amashereka birimo n’imihangayiko.

Iyi ni yo mpamvu Hakundiyaremye Valens yiyemeje gufasha umugore we kuva umwana wabo akivuka kugeza agejeje ku minsi 1000 kugira ngo yirinde ko umwana we yazahura n’ibibazo birimo kubura amashereka azira ko Se atabigizemo uruhare.

Ati “Njye akenshi nganira n’umugore wanjye kuri gahunda zose z’umunsi nkumva ko harimo igihe gihagije yageneye konsa umwana. Uko mbikora akenshi nagerageza guhaha ibiryo birimo intungamubiri zisabwa zose kugira ngo umwana wanjye akure neza.”

Akangurira abagabo bagenzi be kwita ku bagore babo bakabarinda imihangayiko ya buri munsi bakumva ko ubuzima bw’umwana na bo bubareba.

source /www.igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *