Iremezo

Nduba :babangamiwe n’imyanda ihamenwa ikomoka mumisarane

Yanditswe na Juventine Muragijemariya.

Harabaturiye igice cyibumoso bw’umuhanda kucyimoteri cya Nduba bavuga ko bifuza kwimurwa kuko babangamiwe n’umunuko uturuka mubyobo byahacukuwe bimenwamo umwanda uturuka mumisarane yo muri Kigali umujyi wa Kigali uvugako hadashira ukwezi batimuwe

Ugeze induba ahari ikimoteri hari ibuce bibiri kimwe mugice Kiri ibumoso bw’umuhanda hari ibyobo bihacukuye bimenwamo umwanda wo mumisarane ituruka muri kigali ababahaturiye baragaragazako babangamiwe n’umunuko ukomokamo kuba bahorana impungenge yuko abana babo bagwamo ndetse ngo bituma bahorana uburwayi bw’imyanya y’ubuhumekero bakifuza Ko bakwimurwa muri akagace cyangwa ikimoteri cyo kikimuka uyumuturage yagize ati”
Ikimoteri cyaje kidusanga ariko umunuko uturukamo uratubangamiye rwose ,bakimure cyangwa batwimure iyo baje kumena turimo kurya duhita tubuhagarika”

Undi ati ” ahahantu abana bacu bashuriyemo nabakuru bagwamo ,urabona Ko kiri Imbere yamazu dutuyemo nimudukorere ubuvugizi batwimure rwose”

Ngo abaturage bihangane vuba bidatinze barahimurwa bahabwe ingurane ikwiye bityo bace ukubiri n’ibibazo bagaragazaga Nadine Gatsinzi Umutoni umuyobozi wungirije mumujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yagize ati” nibyo koko icyo kimoteri kimenwamo umusarane turacyizi nizindi nzego ziracyizi ariko vuba aha barahimurwa ,bahabwe ingurane ikwiye kandi bizakurikiza amategeko ,icyakora hari bagahunda yo gukora uruganda ruzajya ruyitunganya rugakoramo ifumbire yo guha abahinzi bacu urwo ruganda ruzubakwa Masaka”
Naho kukibazo abaturage bibaza niba hazakomeza kumenwa umwanda uturuka mumisarane muri Kigali Umukozi muri Wassac ushinzwe igendamimbi n’isukura Kanangire Olivier avuga ko Hari umushinga munini urimo gutegurwa wo kuzakoramo ifumbire yakoreshwa n’abahinzi uruganda rukazubakwa Mukarere ka Kicukiro Ahazwi nk’imasaka uruganda ngo numwaka utaha ruzaba rwuzuye

Ababaturage baturiye ikimoteri cya Nduba nubwo igice kimwe kigaragaraza kubangamirwa gusa Hari abandi bagaragaza ko batagihura nibibazo by’umunuko ukabije kuko ikimoteri cyavuguruwe neza ahubwo ngo bakuramo amafaranga abatunga Umunsi kuwundi kuko bahawemo akazi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *