Ngoma: Abagabo babiri bari batetse kanyanga yabaturikanye bajyanwa mu bitaro
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma baturikanywe n’ingunguru ya kanyanga bari batekeye mu bwihisho barakomereka bikabije kuri ubu bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.
Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2020, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.
Umwe mu baturage bahaye amakuru IGIHE yavuze ko bumvise ikintu gituritse bakikanga ko ari igisasu ngo bakurikiranye basangayo abantu babiri bahiye umubiri, bakahasanga ingunguru n’ibindi bikoresho byinshi bigaragaza ko bari batetse kanyanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent, yabwiye IGIHE ko abo bagabo babiri bari batetse kanyanga ahantu mu nzu nto iri mu bwihisho.
Yagize ati “Ni abantu bagiye guteka kanyanga rwihishwa kuko murabizi ko itemewe kandi bibujijwe mu mategeko, rero bagiye ahantu mu gikoni barihisha batangira kuyiteka ingunguru iza kubaturikana irabotsa mu buryo bukomeye cyane; bahiye guhera ku gice cyo mu gatuza kugera ku maguru, bangiritse cyane kandi n’inzu batekeragamo yahise ishwanyagurika. Twahageze duhamagara imbangukiragutabara iraza ibajyana kwa muganga.”
Yakomeje avuga ibikorwa nk’ibi byo guteka kanyanga byasaga n’ibyacitse nyuma yaho muri Gashyantare uyu mwaka hafatiwe umuyobozi w’umudugudu ayitetse agafungwa nyuma akaza no gukatirwa.
Muvandimwe yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu nk’aba bateka ibiyobyabwenge kugira ngo bakurikiranwe hakiri kare.
Kuri ubu aba bagabo babiri bajyanwe kuvurwa ndetse nibamara gukira bakaba aribwo bazakurikiranwa ku bijyanye no guteka ikiyobyabwenge cya kanyanga.